RFL
Kigali

Princess Priscillah yashyize hanze ‘Biremewe’ indirimbo ya mbere kuri Album ye ya mbere–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/09/2017 12:29
0


Princess Priscillah ni umuhanzikazi w’umunyarwanda wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bakobwa b'abahanga u Rwanda rufite muri muzika. Magingo aya uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere iri kuri Album ye ya mbere.



Iyi ndirimbo ‘Biremewe’ si yo ya mbere Princess Priscillah ashyize hanze ahubwo iyo atondetse indirimbo ziri kuri Album ngo ni yo iza imbere. Princess Priscillah yabwiye Inyarwanda.com ko yari amaze iminsi ahugiye ku gutunganya Album ye magingo aya akaba yamaze kuyuzuza aho ubu atangiye gushyira hanze indirimbo ziyikubiyeho. Yakomeje avuga ko kuri iyi album ye hariho zimwe mu ndirimbo yashyize hanze mbere. Ikindi kandi ni uko izina rya Album na gahunda yo kuyimurika azabitangaza mu minsi iri imbere.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'BIREMEWE'

princess priscillah

Princess Priscillah

'Biremewe' ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na producer Lick Lick usanzwe anamukorera cyane ko nawe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Usibye ariko gushyira hanze iyi ndirimbo Princess Priscillah yatangaje ko amashusho yayo ari mu nzira dore ko mu minsi ya vuba aba yageze hanze.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'BIREMEWE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND