RFL
Kigali

Umutoni Uwase Belinda umwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017 agiye kurushinga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/09/2017 9:32
9


Umutoni Uwase Belinda ni umwe mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017, uyu wiyamamarije mu ntara y’Amajyepfo kuri ubu ari mu myiteguro ya nyuma yo kurushinga dore ko n’impapuro z’ubutumire magingo aya zamaze kugera hanze.



Mutoni Uwase Belinda w'imyaka 21 y'amavuko agiye kurushingana n'umukunzi we Theo Gakire Ntarugero. Tariki 1 Ukwakira 2017 ni bwo Mutoni Uwase Belinda azasabwa anakobwe n'umukunzi we mu muhango uzabera mu mujyi wa Kigali mu busitani bwa SunSet i Kagugu mu gihe gusezerana imbere y’Imana bizaba tariki 7 Ukwakira 2017 bikabera muri Moriah Hill Resort ku Kibuye i saa munani z’amanywa.

belindabelinda

Impapuro z'ubutumire

Umutoni Uwase Belinda agiye kurushingana na Theo Gakire Ntarugero aba bombi umubano wabo bari bari wawugize ibanga dore ko byari bigoye kuba wababona mu ruhame bari kumwe ibyo benshi mu babazi bise ibanga rikomeye bakoresheje kugeza ubwo bamaze gutegura ubukwe bwabo. 

Image result for Umutoni Uwase Belinda amakuruImage result for Umutoni Uwase Belinda amakuru

Miss Umutoni Uwase Belinda

KUVANA BANA KU MUHANDA NI CYO YARI GUKORA IYO ABA MISS RWANDA 2017


UMVA HANO INTWARO MUTONI UWASE BELINDA YARI YITWAJE NGO YEGUKANE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2017







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Soso6 years ago
    Ubuse agejeje Imyaka ? Ko bose baba bavuga ko bafite19h
  • 6 years ago
    Congratulations but why would u want to get married at 21? U have your whole life ahead of u. Anyway at least don't bring babies right away. It is just an advice.
  • Kiki6 years ago
    Niba nawe rata ntuyikuyemo turashima uwo musore ugukuye mwisoni . Ukaba utabyariye murugo
  • Teta6 years ago
    Congratulations ntagohubaka imyaka hubaka mumutwe.
  • munezero6 years ago
    Nibyiza ko ageze ku yindi ntambwe,asanze umugabo mwiza ucisha make kandi w'ituze no gukunda akazi,so bazagire urugo rwiza.Imana izabubakire
  • 6 years ago
    She z gettin married to a rich guy Theo Gakire one of the youngest entrepreneur in the country.
  • 6 years ago
    Mwe muri kuvuga ngo hubaka mumutwe not imyaka. Are u serious telling me that if u had a 21 year old daughter, you would advice them to get married? Honey marriage is hard even for those who are grown to handle it.
  • 6 years ago
    Naho mwe muri kuvuga ngo ntabyariye murugo, impamvu abana babakobwa bumva ko bagomba gukuramo amada ni ukubera abantu nkamwe muba mubivuga nkaho isi yabarangiriryeho. If they had support from you ( the public) they probably would handle things better and protect themselves aho kumva ko nibiba isi izabagwaho. Niyo yabyarira murugo ko utamufasha kumurera what is your problem.
  • 6 years ago
    Galore ntabwitonzi arya abana





Inyarwanda BACKGROUND