RFL
Kigali

Olivier (B4A) yarushinganye na Pilote Esther Mbabazi mu birori byabereye ku nkombe y'inyanja y'abahinde-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/09/2017 11:21
4


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2017 ni bwo Olivier Habiyaremye wo muri Beauty For Ashes (B4A) yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Esther Mbabazi wanditse amateka yo kuba umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege.



Ubukwe bwa Olivier Habiyaremye na Esther Mbabazi bwabereye mu gihugu cya Kenya kuri Lantana Galu Beach hotel mu gace kitwa Diani i Mombasa ku nkombe z'inyanja y'Abahinde nkuko Inyarwanda.com. Kavutse Olivier n’umugore we Amanda Fung, bamwe mu batashye ubu bukwe, bakoresheje Instagram berekanye amwe mu mafoto yaranze ubu bubwe bwari bubereye ijisho, batangaza ko bishimiye intambwe bagenzi babo bateye yo kurushinga.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Kavutse yavuze ko yishimiye cyane intambwe mugenzi wabo (Olivier Habiyaremye) ateye, uyu bakaba babana muri Beauty For Ashes aho ari umucuranzi wabo ukomeye ndetse benshi bakurikirana umuziki nyarwanda bavuga ko Olivier Habiyaremye ari umwe mu bacuranzi beza u Rwanda rufite. Kavutse yagize ati: "Twarishimye cyane (Beauty For Ashes) ko undi umwe nawe yateye ikirenge mu cyacu. Hari abandi babiri basigaye nabo turababwira ngo bagire vuba kuko urugo ni sawa, Yesu ni sawa"

Esther Mbabazi

Bakoreye ubukwe ku nkombe y'inyanja y'Abahinde mu mujyi wa Mombasa

Olivier Habiyaremye na Esther Mbabazi basezeranye imbere y’Imana nyuma y’iminsi 6 basezeranye imbere y’amategeko ya Leta y’u Rwanda mu muhango wabaye tariki 10 Nzeri 2017. Olivier Habiyaremye na Esther Mbabazi bakoreye ubukwe ku mazi nyuma y’aho bagenzi babo Olivier Kavutse na Amanda Fung nabo bakoreye ubukwe ku mazi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu birori byabaye tariki 9 Nyakanga 2016.

Esther Mbabazi ni mukuru wa Miss Kwizera Peace igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016, bombi bakaba abakobwa ba Nyakwigendera Pastor David Ndaruhutse washinze Itorero Vivante mu Rwanda no mu Burundi. Esther Mbabazi ni we munyarwandakazi wa mbere watwaye indege ndetse n'ubu akaba ari wo mwuga we, by'akarusho aherutse kuza ku mwanya wa kabiri mu Banyafurika 30 bazamutse bakiri bato ku rutonde rwakozwe na Youth Village Africa.

Esther Mbabazi

Ubukwe bwabo bwari bubereye ijisho

Tariki ya 13 Ugushyingo 2016 ni bwo Olivier Habiyaremye yatangaje inkuru y’uko Mbabazi Esther yamubwiye ‘YEGO’ akamwemerera kumubera umugore nyuma y’imyaka 3 bari bamaze bakundana bisanzwe. Icyo gihe Olivier Habiyaremye yavuze ko yari arambiwe kuba iwe wenyine, arambiwe no guhamagara kuri terefone igihe kirekire ninjoro. Yunzemo ko akunda Esther Mbabazi ndetse ko ashaka kumukunda birenze. Kuva ubwo urukundo rwabo rwakomeje gufata indi ntera kugeza ubwo basezranye imbere y'Imana, bakaba bagiye kubana nk'umugabo n'umugore. 

REBA ANDI MAFOTO YARANZE UBU BUKWE

Olivier HabiyaremyeOlivier Habiyaremye

Olivier hamwe n'umukunzi we Esther Mbabazi

Olivier Habiyaremye

Olivier na Esther mu munyenga w'urukundo

Esther Mbabazi

Olivier na Esther barebana akana mu jisho,... urukundo

Olivier HabiyaremyeOlivier HabiyaremyeOlivier HabiyaremyeOlivier HabiyaremyeOlivier Habiyaremye

Olivier Habiyaremye

Bakoze ubukwe bw'agatangaza,...

Olivier Habiyaremye

Couple ebyiri 'Olivier & Esther' na Kavutse & Amanda

Olivier Habiyaremye

Beauty For Ashes yishimiye cyane intambwe Olivier na Esther bateye

Esther Mbabazi

Tariki 10 Nzeri 2017 ni bwo basezeranye imbere y'amategeko

REBA 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES ITSINDA OLIVIER HABIYAREMYE ABARIZWAMO

AMAFOTO: Rwanda Nziza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    CONGRATS to Oliver and Esther. Mariage nziza peee! Nikosora kbsa muhaye abanyarwanda. Abasigaye murebereho. Hahaha !!!
  • dsp6 years ago
    abavumbyi bakuyeho
  • Me myself and I6 years ago
    Aww bakoze ubukwe bwiza cyane buri muri style yo muri North America.
  • Mimi6 years ago
    Inkweto za Esther ziranyemeje pe





Inyarwanda BACKGROUND