RFL
Kigali

Umwe muri 2 barokotse impanuka yahitanye abarenga 100 muri Nigeria muri 2005 ageze kure muri America’s Got Talent

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/09/2017 20:02
0


Kechi Okwuchi ni umukobwa w’imyaka 28, ni umwe mu bantu 2 gusa barokotse mu mpanuka y’indege muri Nigeria mu myaka 12 ishize, iyi mpanuka yaramwangije cyane ariko ubu ni umwe mu bantu bagaragaje ubuhanga mu kuririmba mu irushanwa America’s Got Talent akaba ari muri 5 bazahatana kuri final.



Ubwo yatungukaga imbere y’abantu mu irushanwa America’s Got Talent bamubajije ikintu gituma akunda umuziki avuga ko igihe yari aryamye mu bitaro atabasha kunyeganyega cyangwa kugira ikindi akora, umuziki wamubereye ubuhungiro ukaba ari cyo kintu yishingikirizaho. Uyu mukobwa yari aherekejwe na nyina umubyara wasutse amarira mesnhi cyane ubwo abantu bose bishimiraga ijwi ry’umwana we. Atanga ubuhamya, yavuze ko akimara kumenya ko imoanuka yabaye, yashengutse umutima yibwira ko abuze umwana we nyamara bamubwira ko yarokotse amubona yangiritse cyane.

Yasusurukije benshi n'ijwi rye muri America's Got Talent

Kechi Okwuchi yari afite imyaka 16 ubwo iyi mpanuka yabaga, yari kumwe n’abagenzi 105 mu ndege ya Sosoliso Airlines yavaga Abuja yerekeza ahitwa Port Harcourt. Ubwo yarokokaga iyi mpanuka, nibura 65% by’umubiri we byari byangiritse cyane ku buryo yamaze imyaka myinshi yivuza, kugeza ubu amaze kubagwa inshuro nibura 100. Ubwo yavugaga inkuru ye imbere y’imbaga y’abaza kwihera ijisho impano zitandukanye zigaragara muri America’s Got Talent, abantu wabonaga bakozwe ku mutima n’ubutwari yagize akaba abasha gutekereza kuririmba no kugaragaza ubushake bwo kubaho mu byishimo n’ubwo impanuka yamwangije bikomeye.

Yabashije kurangiza kaminuza mu by'ubukungu

Uyu mukobwa yarangije kwiga icyiciro cya mbere cya 2 cya kaminuza mu by’ubukungu muri University of Thomas, Houston muri leta ya Texas. Ari gukomeza kandi icyiciro cya 3 muri iyi kaminuza ndetse ngo ni umuhanga cyane muri ibi yiga by’ubukungu.

Reba anashusho y'uburyo Kechi aririmba:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND