RFL
Kigali

Nyagatare: Muvunyi Yesaya yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Hari igitondo’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2017 18:01
0


Umuhanzi Muvunyi Yesaya ukorera umuziki mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Hari igitondo’ iri kuri album nshya y’amashusho arimo gutunganya.



Umuhanzi Muvunyi Yesaya ubarizwa mu itororo rya ADEPR Nyagatare, yabwiye Inyarwanda.com ko iyi album ye nshya y'amashusho yayitondeye cyane akaba ariyo mpamvu yisunze umu producer witwa Zuzu usanzwe ukorera abahanzi bazwi i Kigali mu muziki wa Gospel. Ati: “Iyi album yanjye nshya y’amashusho iraryoshye cyane itandukanye n’iya mbere kuko ubu ndi gukorana na producer Zuzu ukorera abahanzi abahanzi bazwi i Kigali”

Ku ikubitiro Muvunyi Yesaya yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo yise 'Hari igitondo' imwe mu ndirimbo ze zikunzwe. Muri iyi ndirimbo, Yesaya ahumuriza abantu akababwira ko hari igitondo kimwe Imana izabatungura ikabiyereka ikabaha ibisubizo by'ibibazo bamaranye igihe. Muri iyi ndirimbo Yesaya aririmbamo aya magambo:"Itegereje ko amashimwe agwira kugira ngo uzabone uko uyishimira,abo mubana n'abo mugendana bazahaguruka bagufashe kuyishimira, isezerano ryayo naho ryatinda amaherezo izarisohoza."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO HARI IGITONDO YA MUVUNYI YESAYA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND