RFL
Kigali

Kuri iyi tariki muri 1996 Tupac Shakur yitabye Imana: bimwe mu byaranze itariki 13 Nzeri mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/09/2017 9:29
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 37 mu byumweru bigize umwaka, tariki 13 Nzeli ukaba ari umunsi wa 257 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 109 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1788: Amasezerano y’i Philadelphia yarasinywe hagati ya Leta zari zishyize hamwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika hashyirwaho amatariki y’amatora ya mbere ya perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse umujyi wa New York uba umurwa mukuru by’agateganyo.

1791: Umwami Louis wa 16 w’ubufaransa yemeye itegeko nshinga rishya ry’ubufaransa.

1899: Henry Briss yaguye mu mpanuka y’imodoka aba umuntu wa mbere muri Amerika uguye mu mpanuka y’imodoka.

1989: Mu gihugu cya Afurika y’epfo habaye urugendo rukomeye rwari rwitabiriwe n’abantu benshi mu rwego rwo kurwanya Aparteid, rwateguwe na mwarimu Desmond Tutu.

2001: Nyuma y’ibitero by’abiyahuzi byibasiye Amerika tariki 11 Nzeli bigahungabanya byinshi harimo n’ihagarikwa ry’ingendo z’indege, ingendo z’indege za gisivile zongeye gukora kuri uyu munsi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1937: Don Bluth, umukozi w’amafilm ashushanyije w’umunyamerika akaba umwe mu bashinze inzu zitunganya film zishushanyije za Sullivan Bluth Studios na Fox Animation Studios yabonye izuba.

1969: Tyler Perry, umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi wa film akanazitunganya w’umunyamerika yabonye izuba.

1973: Fabio Cannavaro, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani yabonye izuba.

1978: Swizz Beatz, umugabo wa Alicia Keys nibwo yavutse, uyu mugabo kandi nawe ni umuhanzi mu njyana ya Rap

1989: Thomas Müller, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1993: Niall Horan, umuririmbyi w’umwongereza akaba umwe mu bagize itsinda rya One Direction nibwo yavutse.

1995: Robbie Kay, ni umukinnyi wa filime, azwi muri filime y’uruhererekane Once Upon A Time aho aba yitwa Peter Pan

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1813: Hezqeyas, umwami wa Ethiopia yaratanze.

1941: Elias Disney, umunyacanada akaba ari umubyeyi wa Walt Disney na Roy O. Disney bakaba bazwi cyane muri Sinema aho bafite inzu itunganya film ya Walt Disney yitabye Imana.

1996: Tu Pac Shakur, umuririmbyi w’injyana ya Rap w’umunyamerika yitabye Imana.

Uyu munsi kandi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Aimé, Lidoire, Marcellin na Maurille.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND