RFL
Kigali

Umunyatanzaniyakazi Eaton Angel ni we watsindiye 2017 Tusker Malt Uganda Ladies Open

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/09/2017 19:12
0


Eaton Angel atsindiye Uganda Ladies Golf Open ku nshuro ya 3, iri rushanwa ryabereye ahitwa Kitante Golf Course. Eaton iri rushanwa kandi yaritsinze muri 2012 na 2013.



Ku mwanya wa 2 haje umugandekazi Irene Nakalembe ukina Entebbe Golf Club, mu mwanya wa 3 haza Iddy Madina nawe ukomoka muri Tanzania. Iddy niwe wageze muri final ari uwa mbere ariko birangira bagenzi be bamurushije. Umunyakenyakazi Agnes Nyakio yaje ku mwanya wa 4.

Angel

Eaton Angel

Agnes Nyakio

Agnes Nyakio

Martha

Martha

ug

 Iddy Madina

ug

Eaton Angel yakira igihembo cye

Tusker Malt Uganda Ladies Open ya 2017 kandi yasize benshi biteze undi mukinnyi mushya witwa Babirye Martha, kubera ubuhanga yagaragaje mu mukino kandi ari mushya. Yabashije kuza ku mwanya wa 7. Avuga ku ntsinzi yegukanye Eaton Angel yagize ati “Iri rushanwa ryari rikomeye kubera abakinnyi b’abahanga ariko ndashimira Imana ko yamfashije nkakina neza”

Tusker Malt Uganda Open yari yahuriwemo n’abakinnyi bo mu bihugu bya Nigeria, Zimbabwe, Kenya na Tanzania. Abagore 64 nibo bakinnye uyu mwaka. Mu gihe hatangwaga ibihembo, Mark Ocitti, umuyobozi wa Uganda Breweries Limited, yashimiye abitabiriye irushanwa bose ndetse ashimira na Uganda Golf Union yateguye irushanwa ry’abagore kandi yizeza abari aho ko nka Uganda Breweries bazakomeza guteza imbere iri rushanwa no kurishyigikira na siporo ya Golf muri rusange.

Tusker Malt Lager yashoye miliyoni 500 z’amashilingi ya Uganda mu irushanwa ry’uyu mwaka mu rwego rwo kugaragaza ko ishyigikiye umukino wa Golf muri Uganda. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND