Sugira Ernest wavuye i Kinshasa asubije imodoka ya Vita Club yamaze kwishumbusha indi–AMAFOTO

Imikino - 12/09/2017 6:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Sugira Ernest wavuye i Kinshasa asubije imodoka ya Vita Club yamaze kwishumbusha indi–AMAFOTO

Ubwo Sugira Ernest yerekezaga muri Congo agiye gukinira ikipe ya Vita Club yahawe amasezerano akubiyemo no guhabwa imodoka azajya agendamo mu mujyi wa Kinshasa, aha bamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Benz, arangije amasezerano y’umwaka n’igice yaratashye iyi modoka arayisubiza, kuri ubu Sugira yamaze kwishumbusha.

Uyu musore wagarutse mu Rwanda agasinya amasezerano muri APR FC yaje guhura n’ikibazo cy’imvune yavunikiye mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi aho yahawe amezi atari make adakina. Uyu musore wamaze kuva mu bitaro ubu uri mu rugo iwe yamaze kwishumbusha imodoka ari kugendamo kabone nubwo afite imvune itoroshye.

sugiraSugira yegamye ku modoka yari yahawe muri Vita Club

Uyu mukinnyi mushya mu ikipe ya APR FC kuri ubu ari kugenda mu modoka yo mu bwoko bwa RAV4, iyi ikaba yafotowe n’umufotozi wa Inyarwanda ubwo uyu musore yari ayirimo avuye kureba umukino wa APR FC na AS Kigali. Abajijwe niba koko iyi ari yo modoka ye nshya yatangaje ko ari iyo yaguze ariko yanga gutangaza amafaranga yayiguze.

sugirasugiraSugira uri kugendera ku mbago ari kubasha gutwara imodokasugirasugirasugira

sugiraImodoka Sugira Ernest yishumbushije kuri Benz yasize muri Congo

AMAFOTO: Nengiyumva Emmy-Inyarwanda Ltd


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...