Ubwo Sugira Ernest yerekezaga muri Congo agiye gukinira ikipe ya Vita Club yahawe amasezerano akubiyemo no guhabwa imodoka azajya agendamo mu mujyi wa Kinshasa, aha bamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Benz, arangije amasezerano y’umwaka n’igice yaratashye iyi modoka arayisubiza, kuri ubu Sugira yamaze kwishumbusha.
Uyu musore wagarutse mu Rwanda agasinya amasezerano muri APR FC yaje guhura n’ikibazo cy’imvune yavunikiye mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi aho yahawe amezi atari make adakina. Uyu musore wamaze kuva mu bitaro ubu uri mu rugo iwe yamaze kwishumbusha imodoka ari kugendamo kabone nubwo afite imvune itoroshye.
Sugira yegamye ku modoka yari yahawe muri Vita Club
Uyu mukinnyi mushya mu ikipe ya APR FC kuri ubu ari kugenda mu modoka yo mu bwoko bwa RAV4, iyi ikaba yafotowe n’umufotozi wa Inyarwanda ubwo uyu musore yari ayirimo avuye kureba umukino wa APR FC na AS Kigali. Abajijwe niba koko iyi ari yo modoka ye nshya yatangaje ko ari iyo yaguze ariko yanga gutangaza amafaranga yayiguze.
Sugira uri kugendera ku mbago ari kubasha gutwara imodoka
Imodoka Sugira Ernest yishumbushije kuri Benz yasize muri Congo
AMAFOTO: Nengiyumva Emmy-Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO