RFL
Kigali

ANGILIKANI: Rev Musabyimana Assiel yatorewe kuba Musenyeri wa Diyoseze ya Kigeme

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2017 17:24
3


Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2017, Inama y’Abasenyeri b’itorero Angilikani mu Rwanda yatoye Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Kigeme, uwatorewe uyu mwanya akaba ari Rev Musabyimana Assiel. Iyi nama yabereye i Remera mu mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cy’itorero Angilikani mu Rwanda.



Rev Musabyimana Assiel watorewe kuba Musenyeri mu itorero Angilikani, agiye kuyobora Diyoseze ya Kigeme asimburea Musenyeri Mvunabandi Augustin ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru nkuko Inyarwanda.com tubikesha itangazo ryashyizwemo umukono na Musenyeri Onesphore Rwaje, Archibishop w'itorero Angilikani mu Rwanda (EAR).

Biteganyijwe ko tariki 14 Mutarama 2018 ari bwo Musenyeri Musabyimana Assiel azarobanurwa, agasengerwa, akicazwa mu ntebe ndetse agahabwa n’inkoni y’ubushumba mu birori bizabera kuri St John’s Cathedral ya Diyoseze ya Kigeme muri Nyamagabe,uwo munsi akaba ari bwo azatangira inshingano yatorewe zo kuba Musenyeri muri Angilikani.

Onesphore Rwaje

Itangazo ryateweho umukono na Musenyeri Onesphore Rwaje

Assiel Musabyimana

Assiel Musabyimana yatorewe kuba Musenyeri

Musenyeri Assiel Musabyimana

Assiel Musabyimana hamwe n'umufasha we

Assiel Musabyimana

Musenyeri Augustin Mvunabandi hamwe na Assiel Musabyimana n'abandi bakozi b'Imana batandukanye 

Assiel MusabyimanaAssiel MusabyimanaAssiel Musabyimana

Assiel Musabyimana yakira igitabo yahawe na Greg

Assiel Musabyimana

Assiel Musabyimana mu gikorwa cy'urukundo hamwe n'abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niragire pascasie6 years ago
    Dushimire Imana kd turamwifuriza umurimo mwiza.
  • felician6 years ago
    congz bishop lord bless your hand and protect u in this big mission
  • Naome Uwamahoro6 years ago
    congratulations Past.ASSIEL, tunezerewe Imana cyane kubwo kukugirira ikizere ikaguha inkoni y' ubushumba bwa Diocese, ikaze kandi Uwiteka azagushoboze gukora iby'ubutwari. Ndashima cyane kandi Bishop AUGUSTIN Mvunabandi ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru, watubereye Bishop udasanzwe, twakwigiyeho byinshi waritanze ngo Diocese yacu ibe igeze aho iri ubu, tuzi aho wayikuye naho uyisize, ni ukuri Uwiteka azabiguhembere, azabane nawe mu minsi yose usigaje hano ku isi kandi ibyiza byose Uwiteka agenera abamwubaha bakiri ku isi azabiguhe byose maze ku iherezo nabwo azaguhe ikamba yageneye abamwubashye ku isi. we love you, we will miss you.





Inyarwanda BACKGROUND