Byaba byarakunaniye kureka inzoga burundu? Mbese wagerageje kureka itabi birakunanira? Dore igisubizo cyabyo.
Inzoga n’itabi ni bimwe mu bintu bikundwa n’abantu batari bacye ku isi aho ushobora gusanga umuntu akubwira ko aramutse aryamye atanyoye inzoga cyangwa itabi atasinzira, nyamara wagerageza gucukumbura impamvu yabyo ugasanga nta mpamvu igaragara yatuma umuntu aba imbata yabyo uretse kubishyira mu mutwe we gusa.
Uretse n’ibyo kandi usanga abantu batari bacye bakora ndetse bagakorera umushahara ufatika ariko ukwezi kwashira ugasanga bavuga ko nta mafaranga bafite kubera ko yose baba bayamariye mu kabari, ibintu usanga bigayisha uwabikoze kuko ahanini aba asa n’umuntu ukorera akabari gusa kandi afite urugo akwiriye kwitaho umunsi ku munsi. Rimwe na rimwe hari n’igihe usanga bamwe mu bakunda kunywa itabi ndetse n’inzoga bifuza kubireka ariko umutima ukanga neza.
Mbese wakora iki kugira ngo ureke inzoga n’itabi?
Dr. MUNYANKINDI Innocent umwe mu bahanga mu kuvura bakoresheje ibimera yahamirije Inyarwanda.com ko niba warabaswe n’inzoga ndetse n’itabi kandi ukaba wifuza kubivaho burundu, yaguha umuti ugutera kubihurwa akabikora mu gihe kingana n’iminota 15 gusa ugahita uva ku nzoga ubundi ugaca ukubiri no guhora uhangayikishijwe n’uko nta mafaranga ugira kandi uhembwa buri kwezi.
Dr. MUNYANKINDI avuga ko nta kidasanzwe akoresha uretse kuba umuntu yarishyizemo ko atanyoye inzoga cyangwa itabi yagubwa nabi, ariko uwo muti ngo ufasha umuntu kubibona nk’ibisanzwe kandi ngo nta zindi ngaruka ugira ku buzima bw’uwawunyoye.
Dr Munyankindi Innocent
Uretse ikibazo cyo kuba aba bantu bahura n’ubukene bikururiye, ubushakashatsi buherutse gukorerwa ku bagabo 5054 n’abagore 2099 banywa inzoga cyane bwerekana ko bahura n’ibibazo byo kwangirika ubwonko ntibabashe gukurikira neza no gukora ibintu bisaba ubwenge mu gihe kirekire.
Bivugwa kandi ko abantu bafite ibyago byo kugira ikibazo cy’ubwonko ngo ari abafata ibirahuri bitatu n’igice by’inzoga ku munsi, ibintu bituma umunywi w’inzoga w’imyaka 55 ubwonko bwe bukora nk’ubw’umusaza w’imyaka 61 nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu myaka itatu ishize. Uramutse ushaka kuva ku nzoga n’itabi burundu, inyarwanda.com irabigufashamo iguhuze n’ababishinzwe.
Liliane KALIZA
TANGA IGITECYEREZO