RFL
Kigali

TAEKWONDO:Korean Ambassador’s Cup igiye gukinwa ku nshuro ya 5

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/09/2017 15:00
0


Kuva taliki ya 23-24 Nzeli 2017 mu Rwanda hazabera irushanwa ngarukamwaka ryiswe “Korean Ambassodor’s cup”, rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatanu kuva mu mwaka wa 2013 rikaba ritegurwa ku bufatanye na ambasade ya Koreya mu Rwanda. Imikino izajya ibera muri sitade nto y’i Remera.



Ni irushanwa rizitabirwa n’amakipe aturutse mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba nk’uko byemezwa na Bagabo Placide umunyamabaga w'iri shyirahamwe ry’umukino njya rugamba wa Taekwondo hano mu Rwanda. Bagabo Placide yagize ati:

Irushanwa riteguye neza kandi aho imyiteguro igeze biraduha icyizere ko bizagenda neza, cyane yuko mu myaka yashije ubwitabire butari bumeze neza ariko kuri ubu agashya karimo nuko mu bihugu bizitabira harimo ikipe izaza ivuye muri Tanzania ku nshuro yabo ya mbere hari kandi abakinnyi bazaza baturutse mu gihugu cya Somalia bazaza biyongera ku makipe azaturuka muri Uganda, Kenya, u Burundi, DR Congo n’u Rwanda. Ni imikino idahuza ibihugu ahubwo ihuza amakipe ubwayo kuko niyo tugiye gutumira dutumira ikipe ku giti cyayo.

Abakina bazaba bari mu byiciro bitandukanye harimo abari munsi y’imyaka cumi n’irindwi (U17) ndetse n’abari hejuru y’imyaka cumi n’umunani(18+) mu bagabo n’abagore. Bazakina kandi hakurikijwe icyiciro cy’ibiro bakinamo kuko amategeko ya Taekwondo avuga ko abakinnyi bakina banganya ibiro.

Irushanwa Taekwondo riheruka mu mwaka wa 2016 ubwo ryakinwaga ku nshuro yaryo ya Kane(4) mu bihembo bitandatatu (6) nyamukuru byatanzwe , Bine(4) byatwaye n’Abanyarwanda, ikindi kijya muri Uganda hanyuma muri Kenya nabo batwara Kimwe.

Min.Uwacu Julienne ubwo yafunguraga irushanwa riheruka

Minisitiri Uwacu Julienne ubwo yafunguraga irushanwa riheruka

Amakipe amaze kwemeza ko azitabira irushanwa kugeza ubu:

1.Kenya (amakipe 6)

2.Uganda (amakipe2)

3.Tanzania (ikipe1)

4.Somalia (ikipe 1)

5.Burundi (ikipe1)

6.DR Congo (ikipe 1)

7.Rwanda (amakipe8 )

College St Marie Reine (Rwanda) niyo yegukanye igikombe mu bakobwa umwaka ushize wa 2016

College St Marie Reine (Rwanda) ni yo yegukanye igikombe mu bakobwa umwaka ushize wa 2016

Yanditswe na:IRADUKUNDA Yvonne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND