RFL
Kigali

Kuri uyu wa Kabiri Monaco Café irerekanira imikino ya UEFA Champions League kuri Televiziyo za rutura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/09/2017 14:17
1

Monaco Café yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2017 izerekana imikino ya UEFA Champions League, abakunzi ba ruhago bakazarebera iyi mikino kuri Televiziyo za rutura ari nako baryoherwa n'amafunguro n'ibinyobwa biboneka muri Monaco Cafe.



Iminiko ya UEFA Champions League iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri izahuza amwe mu makipe akunzwe na benshi ku isi, kuva isaa mbiri z’ijoro, Monaco Café izaba yatangiye kwerekana uko byifashe iburayi ahazabera iyi mikino. Imikino iteganijwe ejo hari uzahuza Barca na Juventus, Bayern Munchen na Anderlecht, Benfica na CSKA, Celtic na Paris SG, Chelsea na FK Qarabag, Man Utd na Basel, Olympiakos na Sporting, hamwe na Roma na At. Madrid. Ku muntu uzaba ari muri Monaco Café nta mukino n’umwe uzamucika dore ko uba ureba Match nk’umuntu uri i Burayi ku kibuga umukino uri kuberaho bitewe na televiziyo za rutura Monaco Cafe yerekaniraho imikino.

UEFA Champions League

Monaco Café kandi yatangaje ko izaba yahishiye abakiriya bayo ibintu binyuranye birenze ikawa benshi bayikundira. Muri Monaco Café ni ahantu usohokera n’inshuti zawe mukaganira mwisanzuye, icyo kunywa n’icyo kurya biteguranywe isuku bikabageraraho ku gihe. Twabibutsa ko Monaco Café ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya T2000 muri etage ya mbere.

Aho abakiriya bicara

Monaco Cafe ifite ahantu heza uganirira n'inshuti n'abavandimwe mukizihirwa

Patisserie

Haba amafunguro y'ubwoko butandukanye kandi ateguranye isuku

Bar

Muri Monaco Cafe hari amoko yose y'inzoga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • guy3 years ago
    ibiciro byo kurya no kunywa ni gute?


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND