RFL
Kigali

Ismaila Diarra yageze mu Rwanda ku isezerano aba-Rayons bahaye Karekezi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/09/2017 10:19
0


Ismaila Diarra rutahizamu wakiniye Rayon Sports mu gice cy’umwaka w’imikino 2015-2016 akanabaha igikombe cy’Amahoro abatsindira APR FC igitego kimwe cyarangije umukino waberaga kuri sitade Amahoro kuwa 4 Nyakanga 2016. Kuri ubu uyu musore yagarutse mu Rwanda aho aje gufatanya na Rayon Sports kurwana ku gikombe cya shampiyoan babitse.



Nyuma y’umwaka w’imikino 2015-2016, Ismaila Diarra yahise ajya mu ikipe ya DCMP muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ikipe amazemo umwaka umwe mbere yo kugaruka muri Rayon Sports.

Mu kubaka ikipe izahangana mu mwaka w’imikino 2017, Karekezi Olivier yarakunze kuvuga ko agikeneye rutahizamu azajya aba yizeye ko yamubonera igitego umunota uwo ariwo wose.

Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Police FC igitego 1-0 mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund, Karekezi Olivier yabwiye abanyamakuru ko mu gihe Ismaila Diarra azaba amaze kugera mu Rwanda nta wundi mukinnyi bazagura.

“Ntekereza ko bizaba birangiye kuko nta mpamvu yo kugira ngo ugure abakinnyi benshi utazakoresha ariko abo dufite ubu nihiyongeraho Diarra nibaza ko bizaba birangiye”. Karekezi Olivier

Ismaila Diarra aje mu busatirizi bwa Rayon Sports ahasanga Bimenyimana Bonfils Caleb, Alhassane Tamboura, Nahimana Shassir na Tidiane Kone bose bagomba guharanira kubona umwanya wo kubanza mu kibuga.

Ismaila Diarra agera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe

Ismaila Diarra agera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe 

Ismaila Diarra araba umukinnyi wa nyuma uguzwe muri Rayon Sports kuri iri soko

Ismaila Diarra araba umukinnyi wa nyuma uguzwe muri Rayon Sports kuri iri soko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND