RFL
Kigali

Ev Uwagaba Caleb ngo yahoze ari umuraperi aza kuva burundu mu buhanzi kubera igikomere yatewe nubu kikimurya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/09/2017 19:35
3


Joseph Uwagaba Caleb ni umuvugabutumwa usengera mu itorero Bethesda Holy church, akaba yarahoze ari umujyanama w'umuhanzi Papa Emile wamamaye mu ndirimbo 'Mbayeho'. Uyu musore Uwagaba avuga ko yavuye burundu mu buhanzi nyuma y’ibyamubayeho muri 2009 agitangira umuziki.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Joseph Uwagaba yahishuye ko muri 2009 yari afite impano yo kuririmba ndetse ngo yakoze indirimbo zigera kuri 12 azijyana kuri Radiyo nk’abandi bahanzi bose,indirimbo ze zakirwa neza n’abanyamakuru,gusa ategereza ko zikinwa araheba, ahita ava gutyo mu muziki.

Ev Uwagaba Caleb ni umusore watangiye kuririmba akiri muro ndetse yanabaye umwe mu bayobozi ba Asaph y’i Rwamagana muri Zion Temple. Yagize ati: Ubwo twaganiraga yagize ati: "Namenye ko ndi umuririmbyi ubwo natangiriye kuririmba kandi nkanayobora indirimbo muri Worship team aho nigaga muri Kagitumba High School ndetse naho nabereye umuyobozi wungirije muri Asaph Zion Temple Rwamagana."

Ev Uwagaba Caleb Joseph

Umuhanzi Papa Emile wahoze akorana na Ev Uwagaba Caleb

Mu mwaka wa 2009 Uwagaba Caleb Joseph yagiye gukora indirimbo ze muri studio yari ikomeye icyo gihe yitwa The Focus production dore ko yahuriyeyo na Dream Boyz na Kitoko nabo baje kuhakorera indirimbo zabo 'Bella'. Uwagaba Caleb yakoze indirimbo zigera kuri 12, azijyana kuri Radiyo ya Gikristo yitwa Authentic izwo nk'iya Gitwaza, barazakira, ariko ategereza ko bazikina araheba. Izo ndirimbo ze ngo zari mu njyana zitandukanye harimo Rnb, Hiphop n’izindi. Nubwo hari amakuru atizewe avuga ko CD yajyanye kuri Radiyo bahise bayivuna kuko bari banze indirimbo ze, Uwagaba yabinyomoje.Yagize ati:

Ndumva ari muri 2009 cyangwa muri 2010, indirimbo nazikoreye muri studio yitwaga The Focus Production icyo gihe ndibuka ko Kitoko na Dream Boyz ari bwo bakoraga indirimbo Bella kuko twasimburanye muri studio imwe. Nari mfite indirimbo 12 zirimo worship Songs, Hip hop n’izindi. Indirimbo nazijyanye kuri Radio Authantic 92.8 muri 2009 nkimara kuzikora. Ntabwo bazivunnye ahubwo ntizakinywe cyangwa gucurangwa sinzi impamvu. Nari nkiri umunyeshuli niga muri secondary nta buryo bufatika nari mfite bwo kuzimenyekanisha nk’uko ubu byoroshye.

Image result for Umuhanzi Papa Emile

Uwagaba Joseph Caleb nyuma yo gusoza kaminuza nta gahunda afite yo gukomeza gukorana na Papa Emile, kuba umuhanzi nabyo ngo ntibishoboka

Ev Uwagaba Caleb twamubajije niba yaba yibuka umunyamakuru wamuteye icyo gikomeye, araruca ararumira, gusa ngo yamaze kumubabarira. Yakomeje avuga ko yaje gusanga kuririmba atariyo mpano akwiriye gukuza cyangwa kwagura ahubwo ngo yivumbuyemo indi mpano yo gufasha abahanzi mu kwagura impano zabo. Yahamije ko adateganya kongera kuba umuhanzi ukundi kubera igikomere yatewe n’abanyamakuru ubwo yabashyiraga indirimbo zigera kuri 12. Yagize ati:

Nasanze kuririmba atari yo mpano nkwiriye gukuza cyangwa kwagura ahubwo hari izindi ziyirusha imbaraga sinteganya kuba umuhanzi uririmba rwose sinabizinutswe ahubwo nabihaye umurongo mugari mfasha abahanzi uko nshoboye kwagura impano zabo ubu nzajya ndirimbira mu rugo (aseka cyane).

Inyarwanda.com twabajije Uwagaba Caleb niba izo ndirimbo akizifite ku buryo uwazishaka yazibona, adutangariza ko indirimbo azifite, gusa ngo nta muntu yaziha kuko zitagezweho bitewe n'igihe zakorewe (muri 2009), ngo keretse asubiye muri studio akazikora neza kandi ngo ibyo ntashobora kubikora. Yagize ati: (Indirimbo) "zirabishye sana cyokoza niba ushaka ko nsubira mu muziki ukambera manager, ndabyemera".

Ku bijyanye no kuba yarahoze ari umujyanama wa Papa Emile ariko magingo aya bakaba batagikorana ndetse uyu musore akaba aherutse gutangariza Inyarwanda ko mu mpera za 2016 yagombaga gufata undi muhanzi asimbuza Papa Emile, twamubajije niba cyari igipindi cyangwa niba hari ukundi yabiteguye, adusubiza muri aya magambo:

Ntabwo byari igipindi ahubwo ninjiye muri event management kandi mbikora bya kinyamwuga bituma ntafata umuhanzi ku giti cye nkuko nabyifuzaga uretse ko nahise mbifatanya n’ishuli umwanya umbana muke urabizi ibikorwa bya music akenshi biba muri weekend kandi mba ndi ku ishuli kuko niga Masters muri Mount Kenya University ariko n’ubundi nzabikora nimpuguka neza. Murakoze.

Uwagaba Josph Caleb

Uwagaba Caleb yambikwa umudari n'umugore wa Bishop Rugamba 

Image result for Ev Uwagaba Caleb amakuru

Image result for Ev Uwagaba Caleb amakuru

Ev Caleb Uwagaba hamwe na Brian Blessed muri Groove Awards

Image result for Ev Uwagaba Caleb amakuru

Ev Uwagaba ngo ntashobora kongera kuba umuhanzi

Image result for Ev Uwagaba Caleb amakuru

Ev Uwagaba Caleb (uwa gatatu uhereye iburyo) hamwe na The Worshipers kuri ubu yamaze gusenyuka

Caleb Uwagaba

Kuri ubu Ev Caleb Uwagaba (uwa mbere uhereye ibumoso) akunze kugaragara cyane mu bikorwa by'urukundo, hano yari kumwe na Patient Bizimana n'abandi babana muri All Gospel Today aho bari bagiye guhemba umuhanzi Dudu T Niyukuri

Together For Sheja

Ev Uwagaba (iburyo) mu gikorwa cyo gufasha Sheja

Uwagaba Caleb

Ev Uwagaba Caleb ni umwe mu itsinda ryafashije Adrien Misigaro gutegura igitaramo 'Ntacyonzaba'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUNANIRA NAMAN6 years ago
    niyigire mu mana nahubundise abisi kobaza dushaka bakatubura
  • Claude 6 years ago
    Eeeehhh uyu mugabo ndakwibutse aririmba muri choral azaph i rwamagana koko nonese yari umuhanzi azabibyutse nahuguka shaaa
  • Dwyn Brown 6 years ago
    Mzee Ev khaleb kundirimbo yawe UMUYAGA NUTUZE wari umuhanzi mwiza bari bagombaga kugupromotinga rwose.





Inyarwanda BACKGROUND