RFL
Kigali

Bruce Melody yamaze amatsiko abibazaga kuri studio ye ‘Igitangaza’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/09/2017 8:02
2


Mu minsi ishize akiva muri Super Level Bruce Melody yashatse gukora studio ye bwite ku buryo ariyo yajya akoreramo umuziki we, uyu muhanzi ugezweho mu Rwanda muri iyi minsi studio ye ikomeje kwibazwaho n'abakurikiranira hafi umuziki cyane ko hari haciyeho igihe idakora.



Ibi byatumye Inyarwanda.com yegera Bruce Melody maze adutangariza ko mu byukuri yari yatangije studio yitwa ‘Igitangaza’ gusa akaza kuyikodesha abandi bantu ku buryo ubu bigoye kuba yamenya ibijyanye n’amakuru yayo cyane ko ubu ifite uko iyobowe atapfa kwinjira mu miyoborere yayo. Bruce Melody yagize ati:

Muri iyi minsi njye nari mfite akazi kenshi, byari byarambanye byinshi hari abantu banyegereye ngo babe bayinkodesha nanjye kuko narimpuze cyane ndayibakodesha ubu rero biragoye ko namenya uko iri gukora nibaza ko namenya uko iri gukora gusa icyo nizeye nuko wenda iri gukora ku buryo batazahomba.Bruce Melodie

Bruce Melody udatangaza amafaranga yahawe ngo akodeshe iyi studio yavuze ko uyifite yayikodesheje mu gie cy’imyaka ibiri, icyakora ubu hakaba hagiye gushira umwaka umwe. Asoza ikiganiro twagiranye, yahumurije abafana be ababwira ko kuba yaratanze studio bitavuze ko atagikora ababwira ko hari imishinga myinshi y’indirimbo afite kandi agomba kurangiza muri iyi minsi.

Iyi mishanga Bruce Melody avuga iraza ikurikira indirimbo afite yamamaye muri iyi minsi ‘Ikinya’, imwe mu ndirimbo nyarwanda zikunzwe cyane hirya no hino mu gihugu yewe no hanze yacyo. Uyu musore kandi ukubutse muri Coke Studio kuri ubu ari mu myiteguro yo kujya gutaramira muri Canada aho azerekeza mu Ugushyingo 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Iyo bavuga studio bano baswa wagirango nikindi!!! Ni ugukodesha xlavier, computer , sound card na microphone!!! Ngubwo yalodesheje studio
  • Habineza3 years ago
    Tuzamufasha





Inyarwanda BACKGROUND