RFL
Kigali

Coke Studio Season 5 yitabiriwe na Bruce Melody igiye gutangira guca kuri TV1

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/09/2017 11:07
0


Mu minsi ishize umuhanzi Bruce Melody yerekeje muri Kenya aho yari yitabiriye ibikorwa bya Coke Studio, uyu musore kuva yavayo ntabwo abanyarwanda bakunze kumenya ibyo yakoze ndetse no gusobanukirwa uko byamugendekeye nubu biracyagoye. Abafite aya matsiko mu mpera z’iki cyumweru baraza kuyashira.



Kuri iki cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 ibyabereye muri Coke Studio bigiye gutangira kunyuzwa kuri TV1 guhera saa moya n’igice z’ijoro (19:30). Bitewe nuko amatsiko ashobora kuba adahita ashira ako kanya, nyuma yo kureba agace ka mbere ka Coke Studio season5 Bruce Melody azahita ajya kuri Facebook ya Coca Cola aho azaba aganira n’abafana be guhera saa mbiri z’ijoro 20:30 abasubiza ibibazo by’amatsiko baba bafite. Ibi bikaba bizafasha abantu kubona bwa mbere uko uyu musore yahagarariye u Rwanda.

Bruce Melodie

Usibye ibi ariko ubuyobozi bwa Coca Cola bwaboneyeho kwibutsa abanyarwanda ko guhera kuri iyi tariki 10 Nzeri 2017 hazatangira tombola izajya ibera mu mifuniko y’amacupa ya Coca Cola aho umuntu azajya agura icupa akareba mu mufuniko code (soma kode) abonyemo akayuzuza anyuze muri telefone ye nyuma yo gukanda *733# akabona icyo yatsindiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND