RFL
Kigali

Yemba voice bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Uzanyumva’ yigisha abakundana kutirukira ibintu-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/09/2017 18:05
0


Itsinda Yemba Voice rigizwe n'abasore batatu biga umuziki ku Nyundo ari bo: Mugabutsinze Moise, Rusanganwa Nobert na Bill Ruzima bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Uzanyumva’ yigisha abantu gukundana by'ukuri badakururwa n'ibintu.



Muri iyi ndirimbo yabo ‘Uzanyumva’ bagaruka ku rukundo rwa babiri rwakonje bitewe n’umwe ufata umwanzuro wo kubivamo ariko undi agakomeza kuguma mu rukundo ndetse akagaragaza icyizere afite cy’uko mugenzi we azamugarukira. Aba basore bumvikana baririmba aya magambo “Ibuka ibihe byiza twagiranye, wowe subiza amaso inyuma.Hari ubwo uzamenya ko iby’isi bishira ariko urukundo ntirushire, aho wenda niwibuka bizatuma ugaruka.”

Yemba Voice

Mugabutsinze Moise yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yabo 'Uzanyumva' irimo ubutumwa bwigisha abantu bakundana kudakururwa n'ibintu. Yagize ati:"Mbega ubutumwa burimo ni ukwigisha abakundana ko badakwiye kwirukira ibintu ahubwo bagakunda by’ukuri. Uzanyumva, twavugaga ko azibuka ibyiza  uwo muhungu yamukoreraga akamugarukira."

Yemba Voice

Yemba Voice hamwe na Auddy Kelly 

REBA HANO 'UZANYUMVA' YA YEMBA VOICE

             






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND