Itsinda Yemba Voice rigizwe n'abasore batatu biga umuziki ku Nyundo ari bo: Mugabutsinze Moise, Rusanganwa Nobert na Bill Ruzima bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Uzanyumva’ yigisha abantu gukundana by'ukuri badakururwa n'ibintu.
Muri iyi ndirimbo yabo ‘Uzanyumva’ bagaruka ku rukundo rwa babiri rwakonje bitewe n’umwe ufata umwanzuro wo kubivamo ariko undi agakomeza kuguma mu rukundo ndetse akagaragaza icyizere afite cy’uko mugenzi we azamugarukira. Aba basore bumvikana baririmba aya magambo “Ibuka ibihe byiza twagiranye, wowe subiza amaso inyuma.Hari ubwo uzamenya ko iby’isi bishira ariko urukundo ntirushire, aho wenda niwibuka bizatuma ugaruka.”
Mugabutsinze Moise yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yabo 'Uzanyumva' irimo ubutumwa bwigisha abantu bakundana kudakururwa n'ibintu. Yagize ati:"Mbega ubutumwa burimo ni ukwigisha abakundana ko badakwiye kwirukira ibintu ahubwo bagakunda by’ukuri. Uzanyumva, twavugaga ko azibuka ibyiza uwo muhungu yamukoreraga akamugarukira."
Yemba Voice hamwe na Auddy Kelly
REBA HANO 'UZANYUMVA' YA YEMBA VOICE
TANGA IGITECYEREZO