RFL
Kigali

NTIBAGUHENDE: Dore uko ibiciro by’ibiribwa byifashe ku isoko rito ryo ku Gisimenti

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:8/09/2017 7:02
0


Iyo utembereye mu masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali usanga ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera, abacuruzi bo bahuriza ku kibazo kimwe ko nta baguzi bari kubona, amafaranga akaba yarabuze.



Kuri uyu wa kane tariki 07 Nzeri 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu gasoko gato gaherereye ahazwi nko ku gisimenti mu karere ka Gasabo kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda. Ukihagera uhita ubona umubare utari munini w’abaguzi waganira nabo bakavuga ko muri iki gihe amafaranga yabuze.

imineke

Iseri ry'imineke riragurishwa 800frw

amatunda

Ikilo cy'amatunda kigurishwa1200frw

icunga

Iri cunga rimwe rigurishwa 500frw naho asanzwe akagurishwa 1000frw ku kilo

avoka

Avoka imwe igurishwa 200frw

water melon

Watermelon nini igurishwa 3000frw naho intoya ikagurishwa 1000frw

inanasi

Inanasi imwe igurishwa 700frw

umwembe

Ikilo cy'imyembe kigurishwa 3000frw

pomme

Pome imwe igurishwa 300frw, Ikilo cy'indimu kigurishwa 700frw

amashaza

Ikilo cy'amashaza cyarazamutse kigeze ku 2000frw

NTIBAGUHENDE: Dore uko ibiciro by’ibiribwa byifashe ku isoko ryo mu Mujyi wa KIGALI-AMAFOTO

Ikilo cy'inyanya kiragurishwa 1000frw,ikilo cy'intoryi kiragurishwa 500frw,ikilo cya karoti kigurishwa 800frw,poivreau(puwavuro)imwe igurishwa 100frw,umufungo wa sereli ugurishwa 100frw naho ikilo cya tungurusumu kikagurishwa 3000frw. Ikilo cy'ibitunguru by'umweru kigurishwa 1200frw naho iby'umutuku bikagurishwa 800frw. Gusa abacuruzi bo bavuga ko ibyinshi muri ibi bicuruzwa ibiciro byabyo atari ihame kuko hari igihe uza bagakatura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND