RFL
Kigali

Umwaka umwe gusa arangije mu ishuri rya muzika, Yverry yatangiye gukirigita ku ma miliyoni avana muri muzika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/09/2017 18:21
2


Muri iyi minsi uvuze izina Yverry abataha ubukwe bwinshi baba aba mbere mu kumenya iri zina, ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bagezweho uririmba mu bukwe bunyuranye. Uyu muhanzi muri iyi minsi uharawe mu rubyiruko twamwegereye ngo atubwire niba umuziki asanga ari umwuga mwiza winjiza amafaranga, ahita yitangaho urugero.



Rugamba Yves cyangwa Yverry nkuko azwi muri muzika nyarwanda ni umwe mu banyeshuri barangije bwa mbere mu ishuri rya muzika ku Nyundo, uyu wari usanzwe afite indirimbo ‘Uragiye’ yari imaze iminsi ibica mu bakunzi ba muzika yahise ashyira hanze indi ndirimbo nayo yamuhiriye yitwa ‘Nkuko njya mbirota’ yazamuye izina ry’uyu muhanzi  mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Uyu muhanzi nyuma y’uko indirimbo ye ikunzwe byamuhaye amahirwe yo kuba umwe mu bahanzi bagiye batumirwa kuririmba mu bukwe bunyuranye, ibintu byaje gutuma abona ko akazi k’umuziki gatangiye aho iyo ukoze neza uhembwa neza. Kuri ubu igiciro cy’uyu musore kuririmba mu bukwe ngo ibihumbi magana atanu (500000frw) cyane ko kenshi mu bukwe aririmba mu buryo bwa live bituma agendana n’abacuranzi.

yverryYverry izina riri kuzamuka neza muri muzika nyarwanda

Tumubajije bimwe mu byo amaze kungukira mu muziki yagize ati”Icya mbere umuziki umaze kumpuza n’abantu banyuranye harimo na banyakubahwa ntatinya kuvuga ko bitari kuzanyorohera kubabona iyo ntaza kuba umuhanzi." Uyu muhanzi utazibagirwa indirimbo ye ya mbere yakoze arangije ishuri avuga ko ari yo ndirimbo yazamuye izina Yverry mu mitwe y’abantu bityo ngo n’ibyo agenda ageraho abikesha iyi ndirimbo yanamuzamuriye abafana ku buryo bugaragara.

Usibye guhura n'abantu banyuranye kandi bakomeye kimwe n’umubare w’abafana benshi Yverry ngo yungutse bikomeye mu buryo bw’amafaranga dore ko kuva iyi ndirimbo ye yajya hanze uyu muhanzi yakunze kugira ibiraka byinshi. Aha niho twamusabye kugereranya akaba yatubwira umubare byibuza w’amafaranga amaze gukura muri muzika nyuma yo kurangiza amasomo ye maze asubiza iki kibazo agira ati: 

Amafaranga yo biragoye kuba navuga ngo maze gukorera aya cyangwa aya gusa maze kuririmba mu bukwe bwinshi mbikesha iriya ndirimbo maze gukora ibitaramo nubwo bitaraba byinshi icyakora ndumva ayo maze gukorera asaga nka miliyoni eshanu hafi aho.

Ngayo nguko rero inyungu z’umuziki kuri uyu musore umaze igihe gito arangije amasomo ye mu ishuri rya muzika ku Nyundo.

REBA HANO INDIRIMBO 'NKUKO NJYA MBIROTA' YA YVERRY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mah6 years ago
    Congs to Yverry kabisa ariko nsanga tumaze kugira abahanzi benshi baririmba kimwe , uziko bwa mbere numva iyo ndirimbo nkuko njya mbirota nagizengo ni Buravan, ndetse niyindi yitwa Uragiye sinzi nyirayo ariko dukeneye difference kuko uko ari batatu bose baririmba kimwe cyane cyane dukeneye abahanzi baririmba hio hop bashya baturutse ku nyundo kuko aba dufite bagira ikinyabupfura gikeye reba nka bulldog, Amag, Green P, Fireman ,Jay POlly , umuraperi uri discipline ni Riderman gusa naho abandi kabisa nta kigenda.
  • Love Ukuri6 years ago
    Wow!!! Uzagera kure mwana! Wowe ukomeze ushyiremo imbaraga kandi uzirinde kwirata kuko iyo umaze kugera kure ukirata usubira inyuma. Ikindi ujye ukomeza wubahe abafana bawe unabahe agaciro kuko nibo batuma ugera kure hashoboka. Abafana nibo bakiriya bawe! Ikindi kandi ukubaha itangazamakuru kuko niryo rifite uruhare runini cyane mu kuguhuza n'abo bafana bawe. NAHO UBUNDI KABISA UZAGERA KURE KUBURYO N'AYO MAMILIYONI (ESHANU) WITA KO ARI MENSHI UZAYARENZA CYANE BIKURENGE! Ubu uganiriye na TETA DIANA niwe wakubwira neza akamaro k'umuziki. Ahora mu ndege buri munsi, ajya aho ashaka,...nawe uzagerayo. Courage!!!





Inyarwanda BACKGROUND