RFL
Kigali

Diplomate yashyize atangaza ibyari bimuhugije imyaka ine yose ishize anavuga ingamba nshya azanye-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/09/2017 10:04
3


Muri iyi minsi abakunzi ba muzika nyarwanda bari bakomeje kwibaza ibihugije umuraperi wamamaye ku izina rya Diplomate. Mu kiganiro kirekire yagiranye na Inyarwanda.com, Diplomate yatangaje ibyari bimuhugije mu gihe cy’imyaka ine yose ishize.



Mu kiganiro kirekire yahaye Inyarwanda, Diplomate yavuze ko muri iyi minsi atagaragaraga cyane ariko nanone ngo yajyaga agerageza akanyuzamo akaboneka gusa ariko magingo aya nyuma yo kumara imyaka ine yiga amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, uyu muraperi aratangaza ko yabonetse aho agiye gushyira imbaraga muri muzika nyuma yo gusoza amasomo ye. 

Muri iki kiganiro twagiranye Diplomate yatangaje ko mu kwezi k’Ukuboza 2017 ateganya kwambara ikanzu y'abarangije kwiga kaminuza aho yigaga mu ishuri rya Mount Kenya University mu ishami rya ‘Social Work and Administration’. Uyu musore aratangaza ko ubu yagarutse mu muziki ndetse ku ikubitiro ngo agiye gukora amashusho y’indirimbo ye ‘Kebuka ngufotore’ nyuma yayo akazatangira gukora n’izindi ndirimbo.diplomate

Diplomate urangije amashuri ye y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza

Diplomate yatangaje ko nyuma y’iyi ndirimbo azatangira gushyira hanze izindi ndirimbo yitegura gukora mu buryo bw’amajwi muri studio nshya agiye gutangira gukoreramo ya Kiwundo Entertainment inzu n'ubusanzwe ikorana n’uyu muhanzi. Diplomate watangiye umuziki muri 2009 atangaza ko ubu agarukanye ingufu muri muzika.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DIPLOMATE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • carine6 years ago
    courage muvandi ,nkwiyumvamo,be blessed
  • 6 years ago
    baba babeshya
  • simeon nduwarugira6 years ago
    Ndakwemera Kundirimbo Zawe Ijwi Ukoresha Kuririmba Riranduhura Kabisa Numunt Yiberey Iburundi. Ukomere Kumuzik





Inyarwanda BACKGROUND