RFL
Kigali

U Rwanda rukomeje kuba ku isonga mu guhabwa igihembo nk’igihugu cy’indashyikirwa mu gukoresha drones mu buvuzi

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/09/2017 20:02
0


Kwifashisha indege zitagira abapilote(drones) mu gukwirakwiza amaraso hirya no hino mu gihugu, byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo nk’igihugu gikoresha neza indege mu kurengera ubuzima bw’abanyarwanda.



Ibi biherutse kubera mu gihugu cya Denmark aho ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu yashyikirijwe igihembo nk’igihugu gikoresha neza ibyo gihawe mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage bacyo.

Imikoreshereze myiza y’izi ndege zitagira abapilote ishimangirwa na ministre w’ubuzima Dr. Diane GASHUMBA aho agaragaza ko kuva izi ndege zagera mu Rwanda, iyi serivise yihuta imaze kugera mu bitaro 12 kandi ngo mu minota 15 gusa umurwayi aba amaze kubona amaraso mu gihe ubusanzwe byasabaga nibura amsaha agera kuri ane kugirango amaraso agere ku murwayi.

Dr Diane vuga ko kugeza ubu izi ndege zigera mu ntara zitandukanye z’igihugu kandi ko imikoreshereze yazo imaze kugera ku ntambwe ishimishije kuko kuri ubu izi zimaze kugenda inshuro zirenga 1,500 mu ntara eshatu z’igihugu. Igihembo cyiswe index award 2017 nicyo gherutse guhabwa ambasaderi w’u Rwanda muri Denmark NKURIKIYINKA Christine.

Biteganijwe ko izi ndege zizagera mu bitaro 21 kandi ko mu myaka iri imbere hazatangizwa gahunda yuko izi ndege zajya zinatwara inkigo hirya no hino mu gihugu aho zikenewe, ibingu bizagabanya imfu z’abantu ku kigero kiri hejuru bityo igihugu nacyo kikarushaho gutera imbere.

Src:News.cgtn.com

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND