RFL
Kigali

Ibya Bull Dogg n’abashoramari bari bemeye kumufasha byajemo rwaserera

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/09/2017 18:14
0


Nta n'umwaka umwe urashira basinyanye amasezerano y’ubufatanye, kuri ubu bamaze gusa n’abatandukana nubwo buri ruhande rudashaka kugira byinshi rubitangazaho gusa amakuru ahari kandi Inyarwanda yizeye ni uko Bull Dogg n’abari biyemeje kumufasha muri muzika ye bamaze gutandukana hadateye kabiri.



Bull Dogg n’umushoramari Seka Emmanuel bari basinyanye amasezerano muri Werurwe 2017 bivuze ko aba bashobora kuba batandukanye umwaka utarashira bagiranye amasezerano. Itandukana ry’aba bombi biravugwa yuko ryatewe nuko Bull Dogg nyuma y'uko PGGSS7 irangiye yaje kwicecekera agatangira gukora gahunda ze zose atabimenyesheje abari bashinzwe kumugira inama no kumufasha.

Ubwo twamenyaga aya makuru Bull Dogg yari kuririmbira i Nyamata mu gitaramo cyabaye mu minsi ishize nyamara ubujyanama bwe butabizi, icyo gihe umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabajije Bull Dogg kuri iki kibazo, atangaza ko nubwo afite ubujyanama ariko hari igice kimwe cy’umuziki we kitabareba. Bull Dogg yirinze kugira byinshi atangaza ariko avuga yuko bimwe mu bitaramo akora biba bitareba abajyanama be.

Bull DoggBull Dogg

Aya niyo masezerano y'imyaka ibiri impande zombi zari zamaze gushyiraho umukono

Nyuma y’iminsi mike umunyamakuru wa Inyarwanda wari umaze kumenya ko umubano wa Bull Dogg n’abajyanama be udahagaze neza yakomeje kugerageza kuvugana n’aba bari bamusinyishije amasezerano y’imikoranire gusa umunsi k’umunsi bakagenda bakwepa iki kibazo. Ariko cyera kabaye uwari wasinyanye amasezerano na Bull Dogg yaje kubazwa na Inyarwanda niba yaratandukanye n’uyu muraperi, maze agira ati” Ntituri gukorana gusa nta kindi nshaka kubitangazaho.”

Uyu mugabo iyo utamufata amajwi muganira bisanzwe akubwira ko we yahisemo kwicecekera kuri iki kibazo akareka Bull Dogg. Ibijyanye n’inyungu cyangwa igihombo byaba byarakomotse ku gufasha Bull Dogg uyu mugabo ntakintu na kimwe aba ashaka kukivugaho, naho ku bijyanye niba hari icyo yishyuza cyangwa agomba kwishyura Bull Dogg uyu mugabo yongeye gutangaza ko ntakintu kinini ashaka kuvuga kuri iki kibazo, gusa atangaza ko atari gukorana na Bull Dogg.

Uyu mugabo w’umushoramari ubusanzwe yari yinjiye mu muziki agambiriye gufasha Bull Dogg bityo amakuru ava imbere muri aba bagabo akavuga ko nyuma yaho Bull Dogg acecekanye abajyanama be akajya akora ibyo ashatse atabagishije inama nabo bahisemo kumwihorera akishyira akizana. Tubibutse kandi ko aba aribo bafashije Bull Doggy abasha kwinjira mu irushanwa rya PGGSS7 aho yaje kwegukana umwanya wa gatatu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND