Apotre Masasu Yoshua Ndagijimana ni umuyobozi mukuru w’itorero Evangelical Restoration church ku isi, akaba umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda. Apotre Masasu ufite imyaka 57 avuga ko ku myaka 129 azakora ibirori bikomeye.
Apotre Yoshua Ndagijimana Masasu bakunda kwita Daddy yavutse mu mwaka 1960, avukira mu mudugudu umwe mu cyahoze ari Cyangugu. Magingo aya Apotre Masasu afite imyaka 57 y’amavuko. Mu mwaka wa 1989 ni bwo yashakanye na Lydia Masasu, kugeza ubu bakaba bamaranye imyaka 28, bakaba barabyaranye abana batanu ari bo Deborah, Joshua, Caleb, Esther na Yedidiah.Mu mwaka wa 2089 ni bwo Apotre Masasu azaba yujuje imyaka 129 y’amavuko, muri uwo mwaka ni bwo azizihiza isabukuru y’imyaka 100 azaba amaranye n’umugore we Pasiteri Lydia Umulisa Masasu.
Apotre Masasu hamwe n'umufasha we
Apotre Masasu Yoshua yatangarije abakristo be ba Restoration church Kimisagara ko mu mwaka wa 2089 azakora ibirori bikomeye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 azaba amaranye n’umugore we Rev Lydia Masasu. Icyo gihe Apotre Masasu azaba afite imyaka 129 y’amavuko. Yunzemo ko muri uwo mwaka, azaba agikomeye, aho azaba agifite amenyo ndetse arya inyama n'ibindi bikomeye.
Yagize ati “Mu 2089 nzizihiza imyaka 100 nzaba maranye n'umugore wanjye, nzaba ndya inyama, kuko nzaba mfite amenyo”. Ibanga rizamugeza kuri ibyo yavuze ko ari ukubaha Imana n'umufasha mwiza Imana yamuhaye. Yongeyeho ko aramutse ananiwe kuyobora urugo rwe neza, no kubwiriza yahita abireka.
Intumwa Masasu umushumba mukuru wa Restoration church
Apotre Masasu yatangaje ibi tariki 3 Nzeri 2017 mu gutangiza igiterane cy'umuryango 'Family Convention' kigamije kongera kubakira imiryango ku rufatiro ruzima rw’ijambo ry’Imana. Ni igiterane kiri kubera Kimisagara kuri Restoration church cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Apotre Masasu, Senior Pastor Aaron Ruhimbya, Rev Philip David Kimao uvuye muri Tanzania, Bishop John Rucyahana, Bishop Kabamba Bosco, Pastor Jimmy Muyango n’abandi benshi.
Apotre Masasu arashima Imana kuba yaramuhaye umugore mwiza bakundana cyane
Aba ni bamwe mu bari mu giterane Apotre Masasu yatangarijemo aya makuru
TANGA IGITECYEREZO