RFL
Kigali

Abahatanaga muri PGGSS7 bahugiye mu biki? Ese kuri bamwe iki ni igihe cy’akaruhuko?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/09/2017 8:10
0


Mu kwezi kwa Kamena 2017 ni bwo abahanzi bahatanaga muri PGGSS7 bashyize akadomo ku ihangana rikomeye bari bamazemo ukwezi kose. Irushanwa ryegukanywe na Dream Boys icyakora nyuma yaryo abakomeje gukora ibikorwa bifite aho bihuriye na muzika ni mbarwa, bituma umuntu yakwibaza niba koko aka ari akanya k’akaruhuko.



Iyo amatora ya Primus Guma Guma Super Star yegereje usanga abahanzi basiganwa no gushyira hanze indirimbo nshya yaba iz'amajwi cyangwa iz'amashusho, icyakora ababashije kujyamo baba babonye uburyo bwo kumara igihe bavugwa mu bitangazamakuru binyuranye ndetse ibihangano byabo bigacurangwa ntaruhare babigizemo cyane ko Bralirwa iba ibafasha bishoboka byose.

Abenshi rero kuva muri iki cyiciro ngo bongere bumve ko bagomba kujya kwirwariza kandi bakaguma kuvugwa nkuko byahoze birabagora kuko bibafata igihe ariko hakabaho n'abahita basa n'abasinziriye ku buryo bakanguka ari uko hongeye gututumba akuka k’iri rushanwa rimaze gushinga imizi muri muzika nyarwanda maze nabwo si uguhanisha bashyira hanze indirimbo amashusho n'amajwi ubutitsa nkaho umwanya biha w’akaruhuko baba batakawihaye mbere.

Muri iyi nkuru umuntu yakwibaza niba amezi asaga atatu ashize abahanzi batari kugira ibyo baha abanyarwanda koko bizeye ko abakunzi ba muzika bagiharaye ibyo baherukaga kubaha mbere yuko iri rushanwa ritangira. Mu icumi bose bari mu irushanwa turagerageza kurebera hamwe buri muhanzi n’igihe aherukira gushyira hanze indirimbo n’iyo ariyo kugira ngo buri wese abashe kumva niba ariyo igezweho muri iyi minsi umuhanzi atapfa gushyiriraho indi ndirimbo.

PGGSS7Abahanzi bahataniraga PGGSS7 ubu bahagaze bate muri iyi minsi

Active

Itsinda rya Active niryo ryatomboye nimero ya mbere muri iri rushanwa, aba bahanzi begukanye umwanya wa munani mu icumi bahatanaga muri iri rushanwa baheruka gushyira hanze indirimbo bise ‘Waga Waga’ bakoranye na Vampino tariki 4 Gicurasi 2017, kugeza ubu aba bahanzi ntayindi ndirimbo barashyira hanze.

Bull Dogg

Uyu muraperi yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rya PGGSS7, uyu wari watomboye nimero ebyiri mu bahanzi icumi bahatanaga, aheruka gushyira hanze indirimbo ye bwite yise ‘Mechament’ tariki 6 Werurwe 2017, kugeza ubu ntayindi ndirimbo ye ku giti cye arashyira hanze icyakora uyu amaze iminsi yumvikana mu ndirimbo nshya ya Tom Close bakoranye akayita ‘Igikomere’ iyi ndirimbo ikaba yaragiye hanze tariki 7 Kanama 2017.

Christopher

Uyu musore ni we wari watomboye nimero gatatu mu bahanzi icumi bahatanaga muri PGGSS7, aha yaje kuhegukanira umwanya wa kabiri, iyo unyujije amaso ku gihe aherukira gushyirira hanze indirimbo usanga Christopher aheruka gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Ijuru rito’ tariki 27 Mutarama 2017, kuva ubwo kugeza magingo aya Christopher ntarongera gushyira hanze indirimbo.

Danny Nanone

Uyu ni umwe mu baraperi b’Abanyarwanda bafite abafana batari bake, Danny Nanone yatomboye nimero kane mu irushanwa rya PGGSS7, yagukana umwanya wa cyenda, umwanya utaramushimishije. Danny Nanone aheruka gushyira hanze ni ‘I love you’ yashyize hanze tariki 3 Mutarama 2017 kuva ubwo kugeza magingo aya uyu muhanzi ntarongera gushyira hanze indirimbo ukundi.

Davis D

Davis D ni umusore wari winjiye mu irushanwa rya PGGSS7 bwa mbere kuva yaba umuhanzi yatangira kuririmba, muri iri rushanwa Davis D yaje kwegukana umwanya wa cumi, ibi byamuteye umutima wo gukora cyane dore ko kugeza ubu uyu musore amaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Sweet Love’ yagiye hanze tariki 17 Kanama 2017, iyi yagiye hanze ikurikira ‘Go Down ‘ yari yashyize hanze muri Gashyantare 2017.

Dream Boys

Itsinda rya Dream Boys ari naryo ryegukanye irushanwa rya PGGSS7, aba bahanzi bari batomboye nimero gatandatu. Iyo usubije amaso inyuma ukareba igihe aba bahanzi baherukira gushyirira hanze indirimbo nshya, usanga barashyize hanze iyitwa ‘Karina’ tariki 22 Gicurasi 2017.

Mico The Best

Mico The Best umuhanzi mu njyana ya Afrobeat, uyu yatomboye nimero karindwi muri iri rushanwa aza kwegukana umwanya wa kane, uyu iyo usubije amaso inyuma usanga ari umusore uherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Indahiro’ yagiye hanze tariki 27 Mata 2017, ikaba ari nayo ndirimbo aheruka.

Oda Paccy

Umuhanzikazi Oda Paccy ni umwe mu bakobwa bamaze igihe muri muzika uyu wari mu bitabiriye PGGSS7, yari yatomboye nimero umunani aza kwegukana umwanya wa gatandatu. Usubije amaso inyuma usanga uyu muhanzikazi aheruka gushyira hanze indirimbo yitwa ‘No Body’ yashyize hanze tariki 6 Gicurasi 2017, iyi akaba yarayikoreye muri Wasafi Record studio ya Diamond.

Queen Cha

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bahatanaga muri PGGSS7 ahabwa nimero icyenda aza kwegukana umwanya wa gatanu mu irushanwa. Uyu aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Baby love’ tariki 8 Gicurasi 2017, iyi akaba yarayikoranye na Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys.

Social Mula

Uyu musore ni ubwa mbere yari yinjiye mu irushanwa rya PGGSS7, aha yabashije kwegukana umwanya wa karindwi, uyu wari watomboye nimero ya nyuma ariyo ya cumi mu zo bakoreshaga muri PGGSS7. Kugeza ubu aheruka gushyira indirimbo tariki 23 Kanama 2017, indirimbo yise ‘Super star’.

Nyuma yo kurebera hamwe ibikorwa by’aba bahanzi ese koko bafite indirimbo zigezweho ku buryo barekera aho gukora izindi bakarindiraho gato? Ese koko bose muri iyi minsi bari gucurangwa ku buryo basanga gukora ibikorwa byinshi byaba ari ukugonganisha ibikorwa? Bitabaye ibyo se ntababa bari kwicisha irungu abakunzi babo? Ariko nanone nta n'uwabura kwibaza niba aka karuhuko kaba ari ngombwa ku bahanzi bavuye muri rushanwa rikomeye muri muzika nyarwanda.  Umuntu yakwibaza byinshi ariko kandi abakurikiranira hafi muzika ni benshi kandi buri wese afite uko abona ibintu, ni ah’ibitekrezo bya buri wese.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND