Ama G The Black yashushanyije umuziki awushyira mu byiciro agereranya n’iby’ubudehe

Imyidagaduro - 05/09/2017 3:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Ama G The Black yashushanyije umuziki awushyira mu byiciro agereranya n’iby’ubudehe

Urebye ku mbuga nkoranyambaga za Ama G The Black usangaho ifoto igaragaza ibyiciro binyuranye bya muzika uyu muhanzi yashushanyije, icyakora ukiyibona wagira ngo ni imikino gusa nanone ku giti cye we ayifata nk’ikintu gikomeye na cyane ko ayisobanurana agahinda kenshi nk’uwayikoze.

Mu kiganiro twagiranye na Ama G The Black yabwiye Inyarwanda.com ko iyi foto yayishushanyije nyuma yo kubona ko mu muziki hamaze gucikamo ibyiciro kandi bisa n’ibyashinze ibirindiro we nk’umuhanzi ahita akora ifoto ayishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri iyi foto hagaragaraho akaziga ka RNB karimo icupa ndetse n’inoti y’amafaranga ibihumbi bitanu, hagakurikiraho akaziga ka Afrobeat kariho inoto ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda igihumbi ndetse n’akandi ka HipHop kariho ikibiriti ari nako yicaye iruhande.

Mu kiganiro na Ama G The Black yabwiye Inyarwanda.com ko ababazwa bikomeye n’uburyo abantu bafata Hip Hop kandi anongeraho ko adashobora kuyireka, aha yagize ati”Urabona Hip Hop ubaye uyishyize nko mu byiciro by’ubudehe yahita ijya mu cya mbere.” Ubundi twe turirimba ibibazo biri muri rubanda tukagaragaza agahinda bafite bihabanye na RNB cyangwa Afrobeat bo baririmba iminezero ya rubanda.

Ama G

Igihangano cya Ama G The Black

Ama G The Black avuga ko abakene atari abafana abo baririmba gusa cyangwa abafana babo ahubwo ko n’abahanzi ba Hip Hop muri iyi minsi ari ibibazo ati”None se abandi bari gukorera ama miliyoni mutareba abaraperi bari kuyakorera ni bangahe? Gusa nibahumure ntaho tuzajya.” Uyu muhanzi yatangaje ko kiriya gihangano cye kigaragaza neza uko abanyamuziki baririmba HipHop bagowe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...