RFL
Kigali

Musenyeri Gasatura yatangaje ko imodoka ya V8 yayihawe na Perezida Kagame inshuti ye biganye-IKIGANIRO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/09/2017 13:24
5


Musenyeri Nathan Gasatura umwepisikopi w’itorero Anglican mu Rwanda, Diyosezi ya Butare, kuri ubu ari kugendera mu modoka ihenze ya Toyota Land Cruiser bakunda kwita V8 igura asaga miliyoni 90 z’amanyarwanda.



Kuri iki Cyumweru tariki 3 Nzeri 2017, Musenyeri Nathan Gasatura yeretse abakristo be impano y’imodoka ihenze yahawe n’inshuti ye, gusa ntiyatangaza amazina y'uwayimuhaye. Mu nkuru zahise zikorwa, Musenyeri Nathan Gasatura yanze gutangariza itangazamakuru uwamuhaye iyi mpano idasanzwe, avuga ko azabanza kumusaba uburenganzira, kuri ubu rero yamaze kumutangaza, INYARWANDA.COM akaba ari yo yatangarije mbere aya makuru y'umuntu wamuhaye iyi mpano. 

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Musenyeri Nathan Gasatura yatangaje ko iyi modoka V8/VX-R yayihawe n’umugaba w’ikirenga, Intore izirusha intambwe, Inkotanyi y’amarere, uwo akaba ari Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Musenyeri Gasatura yabwiye Inyarwanda.com ko Perezida Kagame ari inshuti ye kuva kera bakaba barabanye ku buzima bw'ishuri. Yakomeje avuga ko tariki 31/08/2017 ari bwo Perezida Kagame yamuhaye iyi modoka. Yagize ati:

Uwo muntu wampaye iriya modoka ni inshuti twabanye,hashize imyaka 40 muri uyu mwaka, ni inkoramutima twiganye amashuri yisumbuye twahuriye muri Cycle superieur, ni bwo twamenyanye ariko turi inshuti z'abanywanyi zikomeye ariko iminsi n'ibihe n'inshingano zikadutandukanya kubera buri umwe Imana yamuhamagaye mu bye undi mu bye ariko imitima y'ubucuti byagumye bikomeye byimbitse, ubu rero aho nkubwirira, iyi nshuti nagombaga gusaba uburenganzira n'uruhushya ni Umugaba w'Ikirenga w'iki gihugu, ni Intore izirusha intambwe, ni Inkotanyi y'amarere, ni Nyakubahwa Perezida w'iki gihugu (Paul Kagame), uwo ni we nshuti yanjye,nta muntu wari ubizi ariko ndamugutangarije kugira ngo bimenyekane, ukuri kujye ahagaragara. Imana yo mu ijuru izamuhe umugisha (Perezida Kagame), izamuhe kubaho no kurama, izahe umuryango we umugisha n'igihugu n'abo bayoborana kandi izamuhe ubugingo budashira ni cyo namusengera, nta bindi byivanzemo mwana wanjye, nta bindi byikubakubye, nta faranga na rimwe nari mfite ryagura na RAV4 ariko Imana yansezeranije ibirenze kuko nakoze n'umutima n'ubwenge n'ubugingo n'imbaraga zanjye mu murimo wayo,... uwiyitangiye wese atazigamye Imana irigarazaga. Iyi modoka (Perezida Kagame) yayimpaye ku itariki 31/08/2017. 

UMVA HANO IKIGANIRO MUSENYERI GASATURA YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM

Nathan Gasatura

Imodoka Musenyeri Gasatura yahawe na Perezida Kagame

Ku bijyanye n'abavuze ko iyi modoka nshya ya V8 ashobora kuba yarayiguze mu mutungo w'itorero Angilikani, Musenyeri Nathan Gasatura yabwiye Inyarwanda.com ko we adashobora gukora ikosa ryo gukoresha umutungo w’itorero mu nyungu ze bwite aboneraho gushimira cyane Perezida Paul Kagame wamuhaye iyi mpano idasanzwe na cyane ko ngo mu bushobozi bwe (Musenyeri Gasatura) atari kubasha no kwigurira RAV4.

Incamake y’amateka ya Musenyeri Nathan Gasatura

Musenyeri Nathan Gasatura yabonye izuba mu 1956, avukira muri Uganda. Yashakanye na Florence Gasatura bakaba bafitanye abana bane. Umufasha wa Musenyeri Nathan Gasatura ni umwarimukazi muri kaminuza y’u Rwanda ishami rwa Huye mu bijyane n’ubuganga (Medecine). Musenyeri Nathan Gasatura afite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere yakuye muri kaminuza ya Makerere mu bijyanye n’imyitwarire y’abantu (Human behavior). Yaje gukomereza amasomo ye mu bijyanye n’iyobokamana mu gihugu cya Kenya mu ishuri rya Nairobi Evangelical Graduate school aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Nathan Gasatura

Musenyeri Gasatura Nathan umuyobozi wa Angilikani Diyosezi ya Butare

Musenyeri Nathan Gasatura yatangiye kuba umuyobozi ubwo yageraga muri kaminuza atangira kuyobora GBU. Yabaye pasitoro mu 1990 arobanuwe n’itorero Anglican i Bujumbura, icyo gihe yakoraga muri province ya Anglican mu karere k’ibiyaga bigari. Yaje kuba Bishop (Musenyeri) wa diyosezi ya Butare muri 2008. Mbere y’iki gihe akaba yaranabaye perezida wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA, umwanya yamazeho imyaka ine.

REBA AMAFOTO Y'IMODOKA MUSENYERI GASATURA YAHAWE NA PEREZIDA KAGAME

Nathan Gasatura

Nathan GasaturaNathan GasaturaNathan Gasatura

Nathan Gasatura

Musenyeri Nathan Gasatura yicaye mu mudoka yahawe

UMVA HANO IKIGANIRO MUSENYERI GASATURA YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM


AMAFOTO: Social Media






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Coco 6 years ago
    Oh byiza cyane. Ufite inshuti nziza cyane.
  • 6 years ago
    Rwose nanjye azampe,kdi ndabizi azampa ntacyo umuntu yamuburana.
  • Emma wa Rutayisire6 years ago
    Ariko uyu musaza wacu ndavuga Nyakubahwa (H.E Paul KAGAME) buriya njye yazamenya ate ngo byibuze rwose angabire niyamaze gusaza batagikeneye (IMODOKA), ko agirira neza abantu benshi wenda ko abana banjye bareka kuririra izabandi ngo nibabahe umunyenga!!!!! ubu njye nzakore iki rwose ngo ankize aya maganya nurubyaro rwanjye doreko mba murebera kure cyaneee,.... hafi mubona akaba ari kuri television iyo ndeba amakuru. Bahungu mweeee!!! Yugakiye uwamwigishije muwa 6 no muwa 7 ahaye inshuti ye Imodoka nzizaaa Mana weeeeee Ndamukunda kdi nzamukunda kko aho yakuye u RWANDA ntawe utahazi ureste abirengagiza,tujye dushima IMANA yaduhaye igihugu cyiza ikiruta byose ikaduha umuyobozi umenya icyo abanyarwanda dukeneye muri rusange. Amahoro kuri mwese nigihugu cyacu!
  • Dr Ngabo6 years ago
    Nitwa Dr Ngabo Jean mba suisse muntangire Ubu butumwa nshaka guha impano yimidoka apôtre Masasu na apôtre Gitwaza ariko sinzi uko zabageraho mwambwira niba impano nkizi nzazirihira imisoro ? Ba apôtre bacu bakwiriye imodoka zigezweho kuko iyo batumiwe muri convention ntibakwinjira nimodoka zibonetse zose. Murakoze Dr Ngabo
  • Michael M6 years ago
    Dr Ngabo Jean unyandikire kuri manzfb@gmail.com





Inyarwanda BACKGROUND