The Son yanenze abahanzi benshi ari nako abakangurira kurebera ku ndirimbo ye nshya bakagerageza kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda.Ibi yabikoreye mu ndirimbo ye nshya yise ‘Mu mutima wawe’ igaragaramo amashusho yafatiwe ahantu hari ibikorerwa mu Rwanda birimo imitako, imyenda n'ibindi.
Amashusho y’iyi ndirimbo nshya The Son yafashwe anatunganywa na Fayzo, umwe mu basore batangiye cyera gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi banyuranye.