Muri iyi minsi hari gukorwa itorero ry’abahanzi aho batozwa kuba abahanzi babereye u Rwanda, icyakora banahabwa imikoro n'ubwo bidakurikizwa iyo barivuyemo, ibi byanakomojweho n’umuhanzi The Son unenga abahanzi kuba badakunze kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda mu ndirimbo zabo.
The Son yanenze abahanzi benshi ari nako abakangurira kurebera ku ndirimbo ye nshya bakagerageza kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda.Ibi yabikoreye mu ndirimbo ye nshya yise ‘Mu mutima wawe’ igaragaramo amashusho yafatiwe ahantu hari ibikorerwa mu Rwanda birimo imitako, imyenda n'ibindi.
Amashusho y’iyi ndirimbo nshya The Son yafashwe anatunganywa na Fayzo, umwe mu basore batangiye cyera gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi banyuranye.
TANGA IGITECYEREZO