RFL
Kigali

SEBURIKOKO42: Venansiya yafatanye mu mashati n'umukazana we, Rulinda arashinja Sebu kumutera umwaku

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2017 16:46
2


Nkuko buri wa mbere Inyarwanda.com tubagezaho igice gishya cya filime Seburikoko, uyu munsi tubazaniye igice cya 42 ndetse kuri ubu mushobora kugisanga kuri YouTube munyuze kuri Chanel ya Inyarwanda Tv.



Muri iki gice gishya cya 42 cya Filime y'uruhererekane ya Seburikoko, tubonamo Nyiramana atongana bikomeye na nyirabukwe Venansiya kugeza aho bafatana mu mashati bagakizwa na Feredariko. Nyiramana avuga ko agiye kwisubirira iwabo kubera gusuzugurwa na nyirabukwe umuhoza ku nkeke akamubeshyera ko yirirwa mu bagabo.

Rurinda tumubona muri iki gice abwira Nyiramana ko amukunda ariko undi akamubwira ko yamwibeshyeho ahubwo ko agiye kumujyana mu buyobozi bakamukurikirana kubera ingeso afite yo gushurashura. Rurinda asigara mu gahinda kenshi avumira ku gahera SEBU aho amushinja kumutera umwaku, akabari ke kagahomba ndetse n'abo avugisha ntimwamwiyumvemo. 

REBA HANO IGICE GISHYA CYA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Venansiya6 years ago
    Venansiya aranyica byasaze aba yateje amatiku urugo rwose rwahagurutse. Ni mother in law goals.lol
  • 6 years ago
    kuki mudashyiraho izijya kuri RTV?





Inyarwanda BACKGROUND