Muri iki gice gishya cya 42 cya Filime y'uruhererekane ya Seburikoko, tubonamo Nyiramana atongana bikomeye na nyirabukwe Venansiya kugeza aho bafatana mu mashati bagakizwa na Feredariko. Nyiramana avuga ko agiye kwisubirira iwabo kubera gusuzugurwa na nyirabukwe umuhoza ku nkeke akamubeshyera ko yirirwa mu bagabo.
Rurinda tumubona muri iki gice abwira Nyiramana ko amukunda ariko undi akamubwira ko yamwibeshyeho ahubwo ko agiye kumujyana mu buyobozi bakamukurikirana kubera ingeso afite yo gushurashura. Rurinda asigara mu gahinda kenshi avumira ku gahera SEBU aho amushinja kumutera umwaku, akabari ke kagahomba ndetse n'abo avugisha ntimwamwiyumvemo.
REBA HANO IGICE GISHYA CYA FILIME SEBURIKOKO