RFL
Kigali

Restoration church Kimisagara yatangiye igiterane kigamije kubakira imiryango ku rufatiro rw’ijambo ry’Imana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/09/2017 15:30
0


Itorero Evangelical Restoration church, paruwasi ya Kimisagara ryinjiye mu giterane ngarukamwaka cy'umuryango 'Family Convention' kigamije kongera kubakira imiryango ku rufatiro ruzima rw’ijambo ry’Imana. Iki giterane cyatangiye kuri iki Cyumweru tariki 3 Nzeri 2017.



Nkuko bitangazwa na Rev Aaron Ruhimbya umuyobozi wa Restoration church paruwasi ya Kimisagara ari nayo ateguye iki giterane, ngo bagiteguye nyuma yo gusanga hari ibihugu byinshi ku isi bifite impagarara itewe no kubona imiryango idafite icyerekezo kizima cyane cyane bishingiye ku kuba yaratakaje umurage Uwiteka yagennye kuri buri muryango kuva yaremwa.

Ni muri urwo rwego Itorero ry’Isanamitima, Restoration church, Paruwasi ya Kimisagara ryateguye igiterane ngarukamwaka gifite intego ‘Umurage w’umuryango’, kikaba kigamije kubaka imiryango ikomeye izavamo abagabo, abagore n’abana bazatanga umusanzu wabo mwiza mu kubaka igihugu.

Iki giterane kizamara icyumweru kimwe kuva tariki 3-9 Nzeri 2017 kikaba kibera Kimisagara kuri Restoration church. Biteganyijwe ko iki giterane kizakira abantu barenga ibihumbi bibiri. Ni igiterane kije gikurikira icyabaye mu mwaka wa 2016 cyari gifite umutwe  ‘Tanga igitambo kugira ngo umuryango wawe uhinduke’ n’icyo muri 2015 cyiswe ‘Rinda urugo rwawe’.

Apotre Masasu

Ku munsi wa mbere w'iki giterane

Muri iki giterane haba harimo inyigisho mu matsinda zitangwa kuva saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hamwe n’amateraniro rusange aba saa kumi n’ebyiri z'umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro. Mu masomo ateganyijwe gutangirwa muri iki giterane harimo: Umuryango wubakiye ku mahame y’Imana, Gutoza abari mu rugo gutinya Imana, Kubana akaramata mu munezero ku bashakanye;ihame ry’urugo rutinya Imana, Amasezerano y’Imana ku rugo rutinya Imana, Ingo nzima;Umurage mwiza ku gihugu.

Inyigisho zitangwa n’abakozi b’Imana batandukanye bafite inararibonye mu bijyanye n’imyubakire y’ingo. Mu bakozi b'Imana bagomba gutanga inyigisho muri iki giterane harimo Intumwa Yoshua Ndagijimana Masasu,Umushumba mukuru w’itorero Evangelical Restoration church, Senior Pastor Aaron Ruhimbya, Reverand Philip David Kimao uvuye muri Tanzania, Bishop John Rucyahana, Bishop Kabamba Bosco, Pastor Jimmy Muyango n’abandi menshi.

Apotre Masasu

Kuri iki Cyumweru tariki 3 Nzeri 2017 ubwo hatangizwaga iki giterane, umushyitsi mukuru yari Umuhire Christiane, wari intumwa ya Minisitiri w'Umuryango (MIGEPROF).Mu ijambo rye yasabye abayobozi ba Restoration church kuzafata umwanya bakegera imiryango ifite amakimbirane, bakayifasha gukemura ayo makimbirane. Yabasabye ko nibura muri iki cyumweru bazamara muri iki giterane, bibaye byiza bazegera imiryango 100. Yabasabye kandi kwegera abana b'abakobwa batwaye inda zitateguwe bakabereka umutima wa kibyeyi. 

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GUTANGIZA IKI GITERANE

Apotre MasasuMasasuRestoration ChurchRestoration ChurchRestoration ChurchRestoration ChurchRestoration ChurchRestoration ChurchRestoration ChurchRestoration Church

AMAFOTO: Restoration church Kimisagara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND