RFL
Kigali

Lil Wayne yongeye gufatwa n’indwara y’igicuri bituma ibitaramo bye bisubikwa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/09/2017 16:01
0


Kuri iki cyumweru nibwo Lil Wayne yagombaga kuririmbira Las Vegas ariko ntibyashobotse kuko yafashwe n’indwara asanganwe y’igicuri (epilepsy) aho yasanzwe mu cyumba cya Hotel i Chicago yataye ubwenge kubera kwigaragura no kuzahazwa n’igicuri.



Mu mwaka ushize kandi Lil Wayne nabwo yafashwe n’igicuri ubwo yari mu ndege inshuro 2 ariko ngo ntibyari bikomeye. Mu mwaka wa 2012 Lil Wayne yabajijwe iby’iyi ndwara avuga ko atari ubwa 1, ubwa 2, ubwa 3 cyangwa ubwa 4 yaba afashwe n’igicuri. Yagize ati “Si inshuro ya 1, ya 2, ya 3, ya 4, ya 5, ya 6 cyangwa ya 7. Nkunda gufatwa n’igicuri gusa ni uko bitamenyekana”.

Lil Wayne yafashwe n'indwara y'igicuri

Lil Wayne yatangaje ko afatwa n’igicuri kubera umunaniro, kutaruhuka ndetse no kwikoresha cyane. Nyuma yo kumenya ko yafashwe n’iyi ndwara, benshi mu bafana ba Lil Wayne bagaragaje ko bababajwe n’ibyamubayeho ndetse bakomeza kumwifuriza gukira vuba akagaruka gukora umuziki.

Lil Wayne ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye muri Amerika dore ko yakoze indirimbo zakunzwe n’abatari bacye cyane cyane binyuze muri Cash Money na Yong Money Entertainment yashinze. Indirimbo za Lil Wayne zamenyekanye cyane twavuga nka How To Love, Lollipop, God Bless Amerika, I’s Single ndetse n’izo yagiye afatanya n’abandi nka All I Do is Win, Lollipop, Bed Rock, Welcome To My Hood n’izindi nyinshi cyane tutibagiwe I am The One ikunzwe cyane muri iki gihe. Lil Wayne kandi amaze kwegukana Grammy Awards 5 n’bindi bihembo bikomeye bigeye bitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND