RFL
Kigali

UBUZIMA: Hari icyo waba uzi ku bubi bw’itabi?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/09/2017 8:18
0


Nubwo ku isi hagenda hafatwa ingamba zitandukanye ku bijyanye no kurwanya itabi kubera ingaruka rigira ku buzima bw’abarinywa, ariko riracyahangayikishije benshi.



Impuguke zitandukanye ku bijyanye n’ubuzima zivuga ko kunywa itabi bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu zirimo kanseri zitandukanye ndetse n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero

Amakuru dukesha ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, avuga ko abantu bagera kuri miliyoni esheshatu bapfa buri mwaka biturutse ku ngaruka ziterwa n’itabi, ikavuga kandi ko hatagize igikorwa ngo hagabanywe ikoreshwa ry’itabi ku isi, ngo mu mwaka wa 2030 abapfa bishwe n’itabi bazaba bangana na miliyoni umunani biganjemo abatuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere

Nubwo hari abavuga ko itabi ntacyo ribatwara, Dr Marie Aime MUHIMPUNDU ukuriye ishami ryita ku kurwanya indwara zitandura muri Ministere y’ubuzima, avuga ko itabi rigira ingaruka mbi ku warinyoye ndetse no ku wundi muntu wese ushobora guhumeka umwotsi waryo kabone n’iyo yaba atarinyoye

Muri izo ndwara harimo izo mu buhumekero nka bronchute, idwara z’umutima ndetse na kansei zitandukanye zirimo iyo mu bihaha, ku munwa, mu muhogo ndetse n’iy’impindura. Uretse kandi izi ngaruka zavuzwe haruguru, ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko itabi rishobora kugira uruhare runini mu kwangiza ubwonko ngo ahanini bitewe n’uburozi bwa nicotine buribamo ari nayo ituma uwarinyweye ahora ashaka kongera kurinywa

Nkuko bitangazwa na LiveScience.com, bivugwa kandi ko itabi ryangiza amenyo y’urinywa ndetse rikaba intandaro yo guhorana impumuro mbi mu kanwa. Abahanga kandi bavuga ko itabi rishobora kwangiza ibihaha, imyakura ndetse n’ubugumba butinywa na buri wese

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2013 bwagaragaje ko abanyarwanda bangana na13 n’ibice icyenda ku ijana ari bo bakoresha itabi mu buzima bwabo bwa buri munsi, bakaba barimo abarihekenya, abaritumura ndetse n’abarinywa ari ibikamba

Mu bigaragara ngo umuntu wese unywa itabi ntagirwa inama yo kunywa rike ahubwo nubwo bitoroshye kurireka kubera ya nicotine twavuze haruguru ngo ni byiza kurivaho burundu kuko bitabaye ibyo uko urinywa ni nako iminsi yawe yo kubaho igenda igabanuka

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND