RFL
Kigali

Kugenda kwa Yannick Mukunzi ni ubuzima bwe-Jimmy Mulisa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/09/2017 11:05
0


Kuwa 31 Kanama 2017 ni bwo Yannick Mukunzi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports avuye muri APR FC yari amazemo imyaka umunani (8). Jimmy Mulisa avuga ko nta kintu kinini yabivugaho kuko ngo ari ubuzima bwite bwa Yannick kandi ko atazabura abamusimbura muri APR FC.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino yatsinzemo Etincelles FC igitego 1-0, Jimmy Mulisa yavuze ko kuba Yannick Mukunzi yaragiye atari ibintu agitekerezaho kuko uwagiye aba yagiye. “Nabimenye nyine nuko byabaye. Ni amahitamo ye, ni ubuzima bwe niba yahisemo ko ajya muri Rayon Sports ni ukumwifuriza nyine amahirwe. Turakorana n’abahari”. Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa wakiniye APR FC ubu akaba ari kuyitoza, avuga ko nta cyuho cya Yannick Mukunzi abantu bazabona muri APR FC kuko abakinnyi bo kumusimbura bahari kandi biteguye gukora ibyiza.

“Ni umukinnyi mwiza, yagiye…Ndumva nta mpamvu zo gutangira gutekereza ku mukinnyi wagiye. Abahari barahari, bazakora akazi. Mfite abakinnyi benshi bakina hagati kandi babishoboye. Abakina hagati hari ba Buteera Andrew, hari Martin Fabrice Twizerimana, hari Imran n’abandi”. Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC

Yannick Mukunzi yagannye muri Rayon Sports asangayo Rutanga Eric, Rwigema Yves na Usengimana Faustin abakinnyi bose bavuye muri APR FC kuri ubu bakaba aba Rayon Sports yewe na Ndayishimiye Eric Bakame uri na kapiteni wayo.

Yannick Mukunzi yari umukinnyi ubanzamo hagati ha APR FC

Yannick Mukunzi yari umukinnyi ubanzamo hagati ha APR FC

Twizerimana Martin Fabrice

Twizerimana Martin Fabrice  umwe mu bo Jimmy Mulisa abonamo kuzaziba icyuho cya Yannick Mukunzi

Nshimiyimana Imran nawe azasigara ayobora hagati mu kibuga

Nshimiyimana Imran nawe azasigara ayobora hagati mu kibuga

Tuyishime Eric

Tuyishime Eric  wageje APR FC muri 1/2 cya Rubavu-Intsinzi Cup 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND