Guverinoma nshya y’u Rwanda iyobowe na Dr Ngirente Edouard wahawe izi nshingano na Perezida Paul Kagame tariki 30 Kanama 2017 agahita anarahira kuri uwo munsi. Abari batahiwe mu kurahira ni bagenzi be bagize Guverinoma nshya, bakaba barahiye kuri uyu wa Kane. Guverinoma nshya igizwe na ba Minisitiri 20 n’abanyamabanga ba leta 11.
KANDA HANO UREBE ABAGIZE GUVERINOMA NSHYA
Mu mpanuro Perezida Paul Kagame yabwiye abagize Guverinoma nshya y'u Rwanda, yabanje kubashimira kuba bemeye inshingano bahawe, abasaba gusenyera umugozi umwe bagateza imbere igihugu cy’u Rwanda. Perezida Kagame yagize ati:
Ndagira ngo rero mbashimire namwe kwemera izo nshingano no kwiyemeza ko zizubahirizwa. Ndagira ngo mbanze nshimire Minisitiri w’Intebe na we warahiye, akaba agiye no kuyobora iyi Guverinoma igiyeho ndibwira ko hazaba ubufatanye bwo kugira ngo twuzuze inshingano zacu. N’aba baminisitiri n’abanyamabanga ba leta bazafasha Minisitiri w’Intebe, twese tugafatanya tugateza igihugu cyacu imbere (..)
Perezida Kagame mu muhango w'irahira ry'abagize Guverinoma nshya
MU MAFOTO REBA UKO BYARI BIMEZE
Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame
Abayobozi banyuranye mu kurahirira inshingano bahawe
KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta
Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Tumushime Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba
Gen. KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo
UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu
Madamu UWACU Julienne, Minisitiri w‘Umuco na Siporo
Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije
MUSHIKIWABO Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima
Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w'Uburezi
RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro
Harelimana Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage
UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko
Ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bari muri uyu muhango
Dr Frank Habineza nawe yari ahabaye
Abayobozi mu nzego zinyuranye
Ibyishimo byari byose
Bamwe mu bo mu miryango y'aba bayobozi barahiye
Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame
Uyu mwana muto cyane yishimiye gusuhuza Perezida Kagame
Henri Jado Uwihanganye n'umuryango we nabo bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Kagame
AMAFOTO: Village Urugwiro