RFL
Kigali

UBUZIMA: Hagiye gushyirwaho uburyo bwizewe bwo kuboneza urubyaro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/08/2017 16:16
0


Kuri ubu, abahanga mu by’ubuzima ngo bagiye gushyiraho uburyo bwizewe bwo kuboneza urubyaro ku buryo buzajya butuma intanga zidakura, ibintu bitandukanye cyane n’ibyari bisanzwe.



Ubu buryo butandukanye cyane n’ubwari busanzwe bukoreshwa kuko ubundi intanga zajyaga zipfa zimaze gukura, ubu rero hagiye kujyaho uburyo buzajya butuma izi ntanga zitarenga umutaru bikazafasha babandi bajyaga batwara inda zitateguwe bibwira ko baboneje urubyaro ariko bakanga bagasama.

Bivugwa ko ubu buryo bushya bumaze gukoreshwa ku mbeba, bikaba biteganijwe ko buzanakoreshwa ku gisa n’umuntu ngo harebwe niba ubu buryo hari icyo bwafasha ikiremwamuntu binyuze mu guhagarika ubukure bw’intanga. 

Ubusanzwe kuboneza urubyaro ni uburyo bwo kubyara umubare w’abana bake ushaka, kandi ku gihe ushatse, hakaba hariho uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro ari bwo umuti, igikoresho cyangwa igikorwa gituma umugore adasama nkuko tubikesha igitabo Partners in health.

Mu kuboneza urubyaro, ngo abantu bashobora gukoresha uburyo butandukanye, nko gukoresha ibinini, inshinge, agapira ko mu kaboko, agapira ko mu mura (DIU), agakingirizo k’abagabo cyangwa se ak’abagore, ubu buryo bwose bwo kuboneza urubyaro uretse kwifungisha burundu burinda umugore gusama igihe abukoresha neza ariko nanone igihe ahagaritse gukoresha ubu buryo ashobora kongera gusama nkuko iki gitabo partners in health kibisobanura neza.

Imyaka yari ishize ari myinshi hariho uburyo bwo kuboneza urubyaro twavuze haruguru ariko nubwo buhari ngo busa nkaho budafite ubuziranenge kuko amakuru dukesha ikinyamakuru new England journal of medicine avuga ko ubushakashatsi buherutse gukorwa muri leta zunze ubumwe za amerika bwasanze 45% by’inda ziterwa muri iki gihugu ziba zitateguwe kandi abazitwara baba baboneje urubyaro bakoresheje bumwe mu buryo twavuze haruguru.

Src: New England Journal of medecine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND