RFL
Kigali

Danny Nanone wahinduye imikorere yatangaje ibyo ahugiyemo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/09/2017 7:01
0


Umuhanzi akaba umuraperi Danny Nanone ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda. Muri iyi minsi kuba atagaragara byatumye umunyamakuru wacu amwegera amubaza ibyo ahugiyemo dore ko nyuma yo kuva muri PGGSS7 uyu muhanzi atari kugaragara cyane mu ruhando rwa muzika.



Danny Nanone yatangiye yemerera Inyarwanda.com ko mu by'ukuri koko yabuze ariko ahamya ko bijyanye n’ibyo yifuza guhindura mu mikorere ye ya buri munsi. Uyu muhanzi yatangaje ko kuri ubu hari ibihangano byinshi yarari gukorera hamwe ku buryo ubu bitazongera kujya bimera nk’inzira imwe rukumbi yo gukoresha yanamenyerewe aho usanga umuhanzi ajya muri studio akavayo ashyira hanze indirimbo ku bwe rero ngo asanga ubu atari uburyo bunoze bwo gukora ariyo mpamvu yahisemo guhindura kandi yizeye ko bizamufasha.

danny nanone

Danny Nanone ngo agiye gukorera rimwe indirimbo nyinshi noneho abone uko azajya aha abakunzi be ibihangano binyuranye  kandi bitamusabye guhagarara igihe kirekire ahubwo mu ngo mu gihe azaba ashyira hanze izi ndirimbo amaze gukora azakomerezaho no gukora izindi ku buryo agira umurongo akoreramo kandi udatuma yicisha abakunzi be irungu.

Uyu muhanzi kandi yiteguye gushyira hanze indirimbo nshya zizabanzirizwa n’iyitwa Soldier yanakoresheje muri PGGSS7 ubwo yahatanaga akaririmba indirimbo itarasohoka. Iyi ndirimbo ngo yakozwe na Pastor P ari nawe bari gukorana muri iyi minsi arateganya kuyishyira hanze mu byumweru bibiri biri imbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND