RFL
Kigali

Hatangajwe abagize Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente-URUTONDE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/08/2017 5:16
0


Nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2017 Perezida wa Repubulika Paul Kagame agiriye icyizere Bwana Edouard Ngirente akamuha umwanya wa Minisitiri w’intebe, mu gicuku cy’uyu wa Gatatu hatangajwe abazafatanya n’uyu mugabo muri Guverinoma nshya.



Muri iyi guverinoma nshya harimo impinduka ndetse na bamwe bahinduriwe imyanya kimwe ariko nuko hinjiyemo amaraso mashya. Uwo twagarukaho ubu ni Henry Jado Uwihanganye wabaye umunyamakuru ukunzwe mu bijyanye n’imyidagaduro kuri ubu akaba yamaze kubona umwanya w’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.

edouardIyi Guverinoma nshya yagiyeho nyuma y'uko Minisitiri w'intebe mushya w'u Rwanda arahiye

Usibye abaminisitiri n’abanyamabanga bahoraho mu ma minisiteri anyuranye kandi abayobozi banyuranye bahawe imyanya ari naho Bamporiki Edouard wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yagizwe umuyobozi w’itorero ry'igihugu. Uwari Minisitiri w'Intebe Anasatse Murekezi, yagizwe Umuvunyi Mukuru, Olivier Nduhungirehe wari Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba. Hari n'abandi banyuranye bahinduriwe imyanya.  

jado

Yamamaye nka Henry Jado Uwihanganye kuri Radio Salus na Radio 10

Nkuko Inyarwanda.com tubikesha itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, hatangajwe abagize Guverinoma nshya. Iryo tangazo riragira riti: Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta mu buryo bukurikira:

Abaminisitiri:

Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda

Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije

Madamu TUMUSHIME Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba

Madamu MUKESHIMANA Geraldine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi

Madamu MUSHIKIWABO Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Bwana KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Bwana MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Bwana KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo

Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w‘Uburezi

Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko

Bwana NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho

Madamu Debonheur  Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza

Madamu UWACU Julienne, Minisitiri w‘Umuco na Siporo

Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta

Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima

Madamu NYIRASAFARI Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Abanyamabanga ba Leta: 

Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa   Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro

Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage

Dr. NDAGIJIMANA Uzziel,  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

Bwana  Dr  NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze

Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu

Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi

Bwana NSENGIYUMVA Fulgence,  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi

Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa  Leta muri Minisiteri  y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga  n’andi Mategeko

Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Bwana MUREKEZI Anastase, Umuvunyi Mukuru

2. Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri :

AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB

GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli

3. Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet

4. Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

5. Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

6. Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo

7. Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri  y’Urubyiruko

8. Bwana SEBERA Michel,  Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda

9. MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba

10. INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

11. Bwana RUGIRA Amandin,  Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi

12. KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru  w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)

13. Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu  buzima busanzwe Abavuye ku rugerero

14. Bwana BAMPORIKI Edouard,  Perezida w’ITORERO ry’Igihugu

15. Bwana  HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative

16. Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire

17. Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye

Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Kanama 2017, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND