RFL
Kigali

Regis Muramira yasabye imbabazi mu ruhame nyuma yo gutukira umufana kuri radiyo inyumvankumve

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/08/2017 9:56
7


Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017 umunyamakuru Regis Muramira usanzwe ukora ikiganiro cy’imikino kuri City Radio yaciye bugufi asaba imbabazi abakunzi b’iyi radiyo bamwumvise atuka umufana inyumvankumve kuri radiyo aho aherutse gutuka umufana wari ukurikiye iyi radiyo tariki 24 Kanama 2017.



Uyu mugabo mbere yuko atangira ikiganiro kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017 agize ati”Maze iminsi numva abantu banenga ngo naratukanye, natukanye kuri radiyo, benshi bansabye gusaba imbabazi rero mfashe uyu mwanya nzisaba buri wese wumvise ikiganiro cyo kuri uwo munsi tariki 24 Kanama 2017 ambabarire.”

Uyu munyamakuru wemeye ko yakoze ikosa yatangaje ko yaguye mu mutego wo gutukana bitewe n’ubutumwa yari amaze gusoma bw’uwari ukurikiye radiyo ahita amutuka amwita ikigoryi mu ndimi z’amahanga aho yakoresheje ijambo ‘Stupid’, nkuko nawe abyitangariza ngo benshi mu bari bakurikiranye iki kiganiro bagiye bamunenga yaba mu butumwa bwakurikiyeho, abo bahuraga n’abandi banyuranye bagiye bamubwira ko batashimishijwe n’ibyo yakoze uwo munsi.

Regis MuramiraRegis Muramira(wambaye ikote ry'umukara) yasabye imbabazi mu kiganiro ari kumwe na bagenzi be bakorana, igikorwa nabo bakorana bishimiye cyane

Uyu munyamakuru yasabye imbabazi gusa yirinda kugaruka ku butumwa yari yohererejwe kuri radiyo asaba imbabazi abamwumvise akora iryo kosa nawe yemeye ko ari ikosa ndetse yizeza abakunzi b’iyi radiyo ko iri kosa yakoze ryo gutukana ridashobora kuzasubira ukundi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AZIZ6 years ago
    NTAKIDASANZWE KUKO NUBUNDI DICIPLINE YAWE IBARIRWA KU MASHYI!!! NTAKINYABUFURA NA GICYE UGIRA RWOSE! URI UMUNYESHARI, MURI MACYE URI NYARUBWANA,...........
  • kazungu emmanuel6 years ago
    Shaka uwo muntu watukiye kuri radio maze mwiyunge nahose gusaba imbabazi njye mbona bidahagije.
  • Allain6 years ago
    Ubundi se uyu ni umunyamakuru nyabaki? Ibintu aba avuga wumva yakora ni ibidakorwa nuko turi mu Rwanda.
  • UWAYO FRANK6 years ago
    Regis turamwemera arko buriya baramubabaje kdi igikorwa yakoze turagishyigikiye gusa twirinde kumubonaho ikosa 100%
  • k6 years ago
    Gusaba imbabazi ni umuco mwiza ariko biba byiza kurushaho iyo uzisabye ubikuye ku mutima atari ibya nyirarureshwa. Nkurikije ibyo Regis avuze ngo abantu benshi bagiye bansaba gusaba imbabazi, byumvikana ko we ntacyo byari bimubwiye kandi umuntu muzima ufite umutimanama wakabaye warakwemeje ko wakosheje. Nanone ikigaragara ni uko n'abo bakugiriye inama utabumviye, ahubwo wazisabye kubwo gutinya boss wawe ngo udatakaza akazi kuguha umugati. Gusa uko wazisabye kose ntuzongere gutukana uretse no kuri Radio n'ahandi hose waba uri. Urakoze kubwo kwikosora.
  • tonto6 years ago
    Ahubwo nubwo ari umunyamakuru ajye yitondera amagambo avuga kubantu ajye akora akazi kd ashinzwe nkumunyamakuru apana kwinjirira abantu sometime nibyo abavugaho ntaho bihuriye nurubuga rwimikino yigize kuvuga kumusaza wajye amuvugaho amagambo akomeye nabyita agashinyaguro mukinyarwanda kimbitse ahubwo mubo asaba imbabazi azisabe beshi kubwanje nashatse iki kiganoro yararimo gukora kugishyira ahagaragara namagamboyavuze nkumuntu namugiriye imbabazi kko byari kumugeza kure pe nubwo ari banyamakuru bajye bakora ubunyamiga bwabo neza hato bitazajya bibagaruka.
  • Savio6 years ago
    Sha n ubusanzwe uyu munyamakuru nta mvugo nziza agira kuri radio,ahubwo yari yaratinze gutukana,gusa ntibikwiye umunyamakuru mu gihugu nk u Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND