Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017 umunyamakuru Regis Muramira usanzwe ukora ikiganiro cy’imikino kuri City Radio yaciye bugufi asaba imbabazi abakunzi b’iyi radiyo bamwumvise atuka umufana inyumvankumve kuri radiyo aho aherutse gutuka umufana wari ukurikiye iyi radiyo tariki 24 Kanama 2017.
Uyu mugabo mbere yuko atangira ikiganiro kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017 agize ati”Maze iminsi numva abantu banenga ngo naratukanye, natukanye kuri radiyo, benshi bansabye gusaba imbabazi rero mfashe uyu mwanya nzisaba buri wese wumvise ikiganiro cyo kuri uwo munsi tariki 24 Kanama 2017 ambabarire.”
Uyu munyamakuru wemeye ko yakoze ikosa yatangaje ko yaguye mu mutego wo gutukana bitewe n’ubutumwa yari amaze gusoma bw’uwari ukurikiye radiyo ahita amutuka amwita ikigoryi mu ndimi z’amahanga aho yakoresheje ijambo ‘Stupid’, nkuko nawe abyitangariza ngo benshi mu bari bakurikiranye iki kiganiro bagiye bamunenga yaba mu butumwa bwakurikiyeho, abo bahuraga n’abandi banyuranye bagiye bamubwira ko batashimishijwe n’ibyo yakoze uwo munsi.
Regis Muramira(wambaye ikote ry'umukara) yasabye imbabazi mu kiganiro ari kumwe na bagenzi be bakorana, igikorwa nabo bakorana bishimiye cyane
Uyu munyamakuru yasabye imbabazi gusa yirinda kugaruka ku butumwa yari yohererejwe kuri radiyo asaba imbabazi abamwumvise akora iryo kosa nawe yemeye ko ari ikosa ndetse yizeza abakunzi b’iyi radiyo ko iri kosa yakoze ryo gutukana ridashobora kuzasubira ukundi.
TANGA IGITECYEREZO