RFL
Kigali

Abahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017 bemerewe buruse zo kwiga kaminuza baheze mu gihirahiro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/08/2017 16:19
1


Akenshi bakunze kuvuga ko umuntu yahuye n’uruva gusenya iyo hari ikimubayeho kikamuteza akaga, ibi ni ko byagendekeye abakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017 bemerewe buruse zo kwiga kaminuza bikaba bigiye kurangira hafi ya bose batangiye kwiga biyishyurira.



Tariki 26 Gashyantare 2017 ni bwo habaye ibirori byo gutora Miss Rwanda, Iradukunda Elsa yegukana ikamba. Kimwe mu bihembo byatangiwe aho ni buruse zahawe abakobwa bose uko ari 15 bari babashije kugera mu cyiciro cya nyuma aho bemerewe kwiga muri Kaminuza ya ‘Mahatma Gandhi University Rwanda’, gusa iyi kaminuza nyuma y’amezi make yahise ihagarikwa na Minisiteri y'Uburezi kubera ko hari ibyo itari yujuje.

Abakobwa bari bemerewe kurihirwa muri iyi kaminuza kimwe n’abandi banyeshuri bigaga muri iyi kaminuza barindiriye ko bahamagarwa baraheba, abari babashije kubona buruse isanzwe bahise batangira kwiga aho bari boherejwe, abari bafite ubushobozi babasha kwiyishyurira aho biga kugeza magingo aya, icyakora abemerewe kurihirwa badafite ubushobozi cyangwa ngo babe barabonye amanota abemerera kwiga kuri buruse ya leta, bo baheze mu gihirahiro.

miss rwandaAbakobwa 15 bahataniraga ikamba muri Miss Rwanda 2017 baheze mu gihirahiro

Umwe mu baganiriye na Inyarwanda.com yagize ati”Ubu sinabwira ababyeyi ngo bandihire, bazi neza ko twemerewe buruse, turindiriye ko hari igikorwa ngo twige Leta ni byo yahagaritse Kaminuza ariko nkanjye ubu sindatangira kwiga ntegereje icyemezo kizafatwa.” Uyu mukobwa yagaragaje impungenge atewe nuko abategura Miss Rwanda ntacyo bababwira kuri iki kibazo cyangwa ngo batangaze ku mugaragaro ko buruse bazikuyeho.

Ibi bije nyuma yaho habura igihe kitari kinini ngo ibikorwa irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ritangire,hakaba hibazwa uko aba bakobwa bazitwara muri iki kibazo mu gihe ubuyobozi bwa Rwanda inspiration busanzwe butegura Miss Rwanda bwo butangaza ko ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwabamenyesheje ko hari ibyo bakiri gukemura bityo abakobwa bemerewe buruse bakaba bagomba kwihangana.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonne mu kiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda.com yatangaje ko ibyo babwiwe n’iyi kaminuza babimenyesheje abakobwa bagize ubushake bwo kubaza aho bigeze. Abajijwe igihe iyi kaminuza yaba ikomeje kubura ibyo isabwa bikayiviramo gufungwa burundu uko bakwitwara muri iki kibazo, Ishimwe Dieudonne uyobora iyi kompanyi yatangaje ko abakobwa basabwa kwihangana, byaba ngombwa bagashaka ahandi bajya kwiga bakiyishyurira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dafa6 years ago
    Abanyamakuru namwe muransetsa none muragira ngo bigende bite? Nibe nabo bari bataranatangira, abari baratangiye bishyuye nayabo bo ko bacecetse???? Nibajye kwiyandikisha ahandi nyine biyishyurire cg bategereze





Inyarwanda BACKGROUND