Bruce Melodie nkuko yari yabyijeje abanyamakuru,muri iki gitaramo yerekanye ubuhanga bukomeye yungukiye muri Coke Studio,aho benshi batashye banyuzwe n’umuziki we wari uryoheye amatwi n’amaso. Bruce Melodie na Liliane Mbabazi bishimiwe cyane muri iki gitaramo cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere.
Kwinjira muri iki gitaramo byari ubuntu ndetse n’icyo kurya cyari ubuntu, ariko icyo kunywa ukakigurira. Twabibutsa icyo kunywa cyari gihari ari Fanta ya Coca Cola. Nyuma y'igitaramo habayeho irushanwa ry'aba Dj barushanwa kuvangavanga imiziki. Liliane Mbabazi yabwiye abanyamakuru ko mu bahanzi nyarwanda akunda harimo Bruce Melodie na Yvan Buravan.
REBA MU MAFOTO UKO BYARI BIMEZE





Aba basore bigaragaje cyane





Kubyina ni ibintu bye,..

Abana bato ntibacikanywe,. hari ibinyobwa bidasindisha,... Coca Cola


Iki gitaramo ntigisanzwe,.. kwinjira ni ubuntu no kurya ni ubuntu

Liliane Mbabazi kuri stage ni uku yari yambaye


Yacuranze umuziki w'umwimerere abantu bararyoherwa






Bruce Melodies yabaririmbiye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe


Bafatanyije na Bruce Melodie kubyina umuziki









Bruce Melodie aganira n'itangazamakuru

Yanga wamamaye mu gusobanura filime mu kinyarwanda na we yari yaje kwihera ijisho iki gitaramo




Aba Dj ni bo basoje igitaramo barushanwa kuvangavanga imiziki
AMAFOTO: IRADUKUNDA DESANJO-INYARWANDA.COM
