Uyu muhanzikazi ni we watangaje bwa mbere aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram dore ko yatangaje ko agiye kuza mu Rwanda muri ‘Unanimaliza tour’ akaba ari urugendo agiye gukorera mu Rwanda yamamaza indirimbo ye ‘Unanimaliza’ aho ateganya kuzenguruka ibitangazamakuru ndetse byanamukundira agakora n’ibitaramo muri Kigali.
Ray C niwe wabyitangarije ku ikubitiro
Uru rugendo rwa Ray C ruzatangira tariki 5 Nzeri rurangire tariki 12 Nzeri 2017. Ibi bikaba byatangajwe na Rama umusore uri gufasha uyu muhanzikazi mu rugendo rwe ari nawe waduhamirije aya makuru. Twabibutsa ko uyu Rama uri gufasha Ray C mu rugendo rwe ari n’umujyanama w’umuhanzikazi Marina.