RFL
Kigali

Meddy utegerejwe i Kigali yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Slowly–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/08/2017 17:52
5


Muri iyi minsi abakunzi b'umuziki nyarwanda bategereje umuhanzi Ngabo Meddy ugomba kuza kubataramira mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest, uyu muhanzi byitezwe ko agomba kugera mu Rwanda vuba aha yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Slowly’.



Slowly ni indirimbo nshya Meddy yashyize hanze mu minsi ishize kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze amashusho yayo yafashwe na Lick Lick ari nawe wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi. Meddy aragera mu Rwanda muri iyi minsi yitabiriye igitaramo yatumiwemo cya Mutzig Beer Fest giteganyijwe kubera Nyamata tariki 2 Nzeri 2017.

meddyMeddy agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Meddy azaba aje mu gitaramo Mutzig Beer Fest 2017 gitegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Mützig (Mitsingi). Kwinjira muri iki gitaramo Meddy yatumiwemo ni ibihumbi icumi (10000Frw) ku bantu bazagura amatike mbere y'igitaramo ndetse na (15000Frw) ku bantu bazagura amatike ku munsi w'igitaramo. Iki gitaramo kandi kizagaragaramo Blinky Bill uzaba aturutse muri Kenya. Byitezwe ko imiryango y'ahazabera iki gitaramo izaba ifunguye kuva saa kumi z’umugoroba.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'SLOWLY'

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiki6 years ago
    mbega video mbi!!!irutwa niyumuhanzi ugitangira muzika
  • niyigaba6 years ago
    Najyaga mvuga ngo ancle austin na pedro someone ngo video zabo si nziza iyi nayo sinyemeye pe
  • mutoni6 years ago
    umva murasekeje iyomwakoze irihe? meddy byatunyuze wadukoze kumutima tuzabaturikumwe
  • Keneddy Wilson Platnumz6 years ago
    Turabwishimiye Kbs Ntatwetwiteguye Gutaramana Nawe..... Kizaberaheh?
  • N Felix6 years ago
    iyi video nimbi sana





Inyarwanda BACKGROUND