Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Umuhire Claudine umwe mu bayobozi ba Voice of Winners worship team yategura iki gitaramo ku bufatanye n'itorero Mount Olives Temple, insanganyamatsiko yacyo iragira iti “Kuramya no guhimbaza Imana bizana kugendererwa, gukingurirwa no kubohoka”, ikaba yarakuwe mu Ibyakozwe n’Intumwa 16:25-26.
Iki gitaramo cyiswe ‘An altar of true worship overnight’ kizitabirwa n’abahanzi banyuranye barimo; Patient Bizimana, Nelson Mucyo, Paulin Kevin, Pappy Clever, Jimmy Cartel na Voice of winners worship team. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu ku bantu bose. Abajijwe intego nyamukuru y'iki gitaramo bateguye, Claudine Umuhire yagize ati:
Kubaka igicaniro cyo kuramya no guhimbaza Imana bizana kugenderwaho no kubohoka, Donc twifuza ko imitima y'abazaba baje, izabohoka binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana kongera kugenderwaho bidasanzwe.
Pastor Joseph Mureganshuro uyobora itorero Mount Olives Temple
Pastor Joseph Mureganshuro akunda cyane kuramya Imana
Itsinda Voice of Winners worship team ni ryo ryateguye iki gitaramo
Ijoro ryo kuramya Imana ryatumiwemo Patient Bizimana na Gaby Kamanzi