Amakuru dukesha ikinyamakuru UBMNews avuga ko Col.Baratuza Gaspard umuvugizi muri Ministeri ishinzwe umutekano mu gihugu cy’u Burundi yavuze ko mu gihe bari gutegura imigendekere y’irushanwa, u Rwanda rutigeze rwohereza umuntu wo kuruhagararira. “Intumwa z’u Rwanda ntizaje i Bujumbura kugira ngo zigire uruhare mu myiteguro y’amarushanwa azamara ibyumweru bibiri”. Col.Gaspard Baratuza.
Ibihugu biteganyijwe ko bizaba byitabira iyi mikino ni; Kenya, Tanzania, Uganda na Sudan y’Epfo. Imikino ya gisirikare iheruka kubera hano mu Rwanda yatwawe na Ulinzi FC yo muri Kenya. Mu gihe imikino y’uyu mwaka izatangira kuwa 24 Kanama 2017.
APR FC ni yo isohokera u Rwanda mu mikino ya gisirikare (Military Games) mu cyiciro cy'umupira w'amaguru