RFL
Kigali

Kiyovu Sport batangiye imyitozo banakira rutahizamu mushya wavuye muri Uganda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/08/2017 20:01
0


Ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2017 ni bwo ikipe ya Kiyovu Sport yatangiye imyitozo ku mugaragaro yiganjemo abakinnyi bashya ndetse inakira Fred Kyambade rutahizamu wakinaga muri Uganda.



Ni imyitozo yakoreshejwe na Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru w’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru ndetse na Mutarambirwa Djabil usanzwe ari umutoza wungirije.

Mugheni Kakule Fabrice wahoze muri Rayon Sports kuri ubu ni we kapiteni wa Kiyovu Sports mu gihe abakinnyi barimo; Mbogo Ali, Kabula Mohammed, Maombi Jean Pierre, Uwihoreye Jean Paul, Twagirimana Innocent, Sebanani Emmanuel Crespo na Ndoli Jean Claude ari bamwe mu bakinnyi bashya bari muri Kiyovu Sport.

Cassa Mbungo yabiwiye abanyamakuru ko ikipe abona imeze neza nubwo ngo imbaraga z’abakinnyi zitaragaruka neza kuko bavuye mu biruhuko ariko yizera ko bizagenda biza ndetse akaba ari no gutegura imikino ya gishuti mu minsi iri imbere.

“Ariko urebye amasura yabo urabona ko bafite ishyaka ryo gukorera Kiyovu ni nacyo gishimisha cyane. Ikindi bari bamaze iminsi mu biruhuko kuko urabona ko mu mbaraga bataraza ariko ndizera neza ko mu minsi micye tuzaba tumaze kuzamura imbaraga  nyuma dutangire gutegura imikino ya gishuti”. Cassa Mbungo

Gakumba Patrick rwiyemeza mirimo mu bijyanye no gushakira abakinnyi akaryo (Manager) yijeje abanyamakuru ko Kyambade Fred ari rutahizamu mwiza kandi ko abayobozi n’abafana ba Kiyovu Sport bazabibonera mu kibuga atsinda ibitego.

Uyu mugabo kandi avga ko anenga Amavubi kuba yarananiwe gutsinda ibitego bihagije ku mukino wa Uganda mu gihe mu minota 15 bari bamaze kubona bibiri bakaza kubura ibindi, kuri we ngo ni icyuho gikomeye kandi ashaka kuzakuraho vuba cyane.

“Fred ni rutahizamu mwiza kandi njye ndababwiza ukuri. Nagiye njyana abakinnyi hanze y’u Rwanda nkanazana abandi ubu ntiyemeye navuga ko ndi manager wa mbere mun karere ka Afurika y’iburasirazuba kuko haba i Burayi najyanayo umukinnyi; Tanzania za Kenya na hehe hose”. Gakumba

“Ikibazo cy’ibitego mu ikipe y’igihugu turaza kugishakira umuti kuko dufite abana b’abanyarwanda bakina muri za Cote d’Ivoire n’ahandi. Abo tugomba gushaka uko baza bagatsinda tukava mu gahinda ko gutsindwa. Ba rutahizamu b’Amavubi bananiwe gutsinda Uganda ubu turabanenga cyane”.Gakumba Patrick

Kiyovu Sport mu myitozo ya mbere

Kiyovu Sport mu myitozo ya mbere

Mugheni Fabrice na Kabula Mohammed muri Kiyovu Sport

Mugheni Fabrice na Kabula Mohammed muri Kiyovu Sport

Uwihoreye Jean Paul wahoze muri Police FC ubu ni myugariro wa Kiyovu Sport

 Uwihoreye Jean Paul wahoze muri Police FC ubu ni myugariro wa Kiyovu Sport

Mugheni Kakule Fabrice ubu niwe kapiteni wa Kiyovu Sport

Mugheni Kakule Fabrice ubu ni we kapiteni wa Kiyovu Sport

Maombi Jean Pierre wavuye muri FC Musanze

Maombi Jean Pierre wavuye muri FC Musanze

Uwihoreye Jean Paul azajya akina inyuma ku ruhande rw'iburyo muri Kiyovu Sport

Uwihoreye Jean Paul azajya akina inyuma ku ruhande rw'iburyo muri Kiyovu Sport

Sebanani Emmanuel Crespo kuri ubu ni umukinnyi wa Kiyovu Sport

Sebanani Emmanuel Crespo kuri ubu ni umukinnyi wa Kiyovu Sport

Mutarambirwa Djabil bitaga Dinho umutoza wa Kiyovu Sport

Mutarambirwa Djabil bitaga Dinho umutoza wa Kiyovu Sport wungirije Cassa Mbungo

Ndoli  Jean Claude ubu ni umunyezamu wa Kiyovu Sport

Nzeyurwanda Djihad umunyezamu wa Kiyovu Sport

Ndoli  Jean Claude ubu ni umunyezamu wa Kiyovu Sport

Ndoli Jean Claude ubu ni umunyezamu wa Kiyovu Sport

Mbogo Ali wahoze muri Espoir FC ubu akinira Kiyovu Sport

Mbogo Ali wahoze muri Espoir FC ubu akinira Kiyovu Sport

Abanyezamu bigorora

Abanyezamu bigorora

Abakinnyi bakinnye hagati yabo

Abakinnyi bakinnye hagati yabo

Bunani wakijiraga Isonga FC ubu ari kugeragezwa muri Kiyovu Sport

Bunani wakijiraga Isonga FC ubu ari kugeragezwa muri Kiyovu Sport

Cassa Mbungo Andre

Cassa Mbungo Andre 

Gakumba Patrick wazanye Fred Kyambade yavuze ko abafana ba Kiyovu Sport basubijwe ku kibazo cy'ibitego byabuze

Gakumba Patrick (iburyo) wazanye Fred Kyambade (Ibumoso) yavuze ko abafana ba Kiyovu Sport basubijwe ku kibazo cy'ibitego byabuze

Mugheni Fabrice yabwiye abanyamakuru ko umutima we uri muri Kiyovu Sport kuko yayikunze akiri muto

Mugheni Fabrice yabwiye abanyamakuru ko umutima we uri muri Kiyovu Sport kuko yayikunze akiri muto

Imyitozo irangiye

Imyitozo irangiye

Kyambade Fred (uri iburyo bw'abandi bose) niwe uzafasha Kiyovu Sport mu gushaka ibitego

Kyambade Fred (uri iburyo bw'abandi bose) ni we uzafasha Kiyovu Sport mu gushaka ibitego

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND