RFL
Kigali

Umugabo n'umugore ndetse n'abana babo bose binjiye mu muziki bakora itsinda rihimbaza Imana mu njyana ya Hiphop-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/08/2017 11:28
2


Ntibimenyerewe cyane mu muziki kubona abagize umuryango bose bahurira mu itsinda, kuri ubu umuryango wa Twahirwa Jean Olivier winjiye mu muziki aho uyu mugabo n’umugore we ndetse n’abana babo batanu bari guhimbaza Imana bakoresheje injyana ya Hiphop.



Twahirwa Jean Olivier n’umuryango we bakoze itsinda bise One Family one vision rigamije kuvuga ubutumwa bwiza mu njyana ya Hiphop. Twahirwa avuga ko ari yo njyana bahisemo kuko ubutumwa bwabo bureba urubyiruko bityo Hiphop akaba ari yo ikundwa cyane n’urubyiruko rwinshi cyane.

Twahirwa

Twahirwa hamwe n'umugore we

Abana ba Twahirwa Jean Olivier, umukuru afite imyaka 13 naho umuto afite 3. Abana be bose uko ari batanu, bagaragara mu ndirimbo barimo kurapa. Inyarwanda.com twaganiriye na Twahirwa tumubaza niba kujyana mu muziki aba bana bakiri bato bitazahungabanya imyigire yabo, adutangariza ko yasanze ntacyo bibahungabanyaho by’akarusho umwe muri bo uzi no kurapa kurusha abandi akaba aba uwa mbere mu ishuri ryigenga yigamo.

Yagize ati: "Abana banjye kubajyana mu muziki si ukubangisha ishuri kuko nk’umwana ugaragara mu ndirimbo Yesu arakomeye, uwo mwana aba uwa mbere, undi na we w’umukobwa aba uwa 6, mbega nasanze ntacyo bibahungabanyaho."

One Family One vision

Abana babo babigishije kwambara nk'abaraperi

Hari abavuga ko injyana ya Hiphop ari iy’ibirara, kuki Twahirwa yayihisemo akayikorana n’umuryango we wose?

Abajijwe iki kibazo, Twahirwa Jean Olivier yavuze ko gukora injyana ya Hiphop bizamufasha guhindura abantu b’ibirara. Ikindi nuko ngo Bibiliya ivuga ko impano buri wese afite aba akwiye kuyikoresha neza ikagirira umumaro bagenzi be. Twahirwa yavuze ko yahoze abyina muri Dance moderne bityo ngo yasanze iyi njyana izamufasha guhindura abo bahoze babyinana. Yagize ati:

Impamvu ni uko mu buzima busanzwe nahoze mbyina dance moderne ariko nza kubona abantu twagiye tubana mu buzima butandukanye bakunda ibintu by’Imana ariko bakabura ubegera, ndavuga ngo aba bantu bitwa ko ari ibirara ariko bakunda ibintu by’Imana ariko bakaba bafite indi myitwarire bituma batabasha kubageraho, ndavuga ngo reka nanjye nkore ndebe ko hari icyo nabafasha. Hiphop ni yo nakunze cyane kuko njyewe aho ndeba cyane ni ku rubyiruko ni injyana ikunzwe cyane n’urubyiruko kandi rwinshi harimo urwabaswe n’ibiyobyabwenge, abandi bibereye mu nzoga.

Kugeza ubu One family one vision group bafite indiirmbo 6 zanditse n’izindi ebyiri z’amashusho n’indi ya Reggae ikiri muri studio. Umuryango wa Twahirwa utuye i Kagugu, ukaba usengera mu itorero Irembo ryuguruye ryo ku Gisozi. Mu nzozi Twahirwa afite ngo arashaka gukora cyane ku buryo abana be bakura bazi gukorera Imana kandi bikazagera ku rwego rufatika ku buryo babasha kwicurangira.  Afite indoto kandi zo guhuriza hamwe abahanzi bose bakora injyana ya Hiphop mu muziki wa Gospel bagakorana indirimbo. 

One Family One visionOne Family One visionOne Family One vision

REBA HANO 'YESU ARAKOMEYE' YA ONE FAMILY ONE VISION







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nirere clema6 years ago
    abo bantu imana ibahe umugisha kdi ibaheimbaraga.
  • Shama6 years ago
    Ni byiza kabisa arko ubutaha producer ntazongere gukoresha beat yashishuye **do it ** ya T.I





Inyarwanda BACKGROUND