RFL
Kigali

Alpha Blondy ntakije muri Kigali Up, yamaze gusimbuzwa abandi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/08/2017 11:54
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 ni bwo ikipe ya Kigali Up yari irindiriye Alpha Blondy wagombaga kugera i Kigali saa sita n’iminota itanu yamubuze bataha amara masa nyuma yuko bari birengeje indi saha y’igicuku nta kanunu k’uyu muhanzi wanitangarije ko azaza mu Rwanda.Ubwo batahaga bari bagifite icyizere ko ashobora kuza mu gitondo cyo kuri iki cyumweru dore ko Might Popo wari utaravugana na Alpha Blondy yabwiye Inyarwanda ati”Buriya ni indege yamusize wenda araza n’ikurikiye ka tubihange amaso…”. Mu ma saa yine zo kuri iki cyumweru tariki 20 Kanama 2017 ni bwo byemejwe ko uyu muhanzi atakije byemezwa na Might Popo uhagarariye Kigali Up wanahamije ko bamaze kumusimbuza abandi. Might Popo yagize ati:

Turi kuvugana ntabwo turabasha kumenya neza impamvu ataje ariko igihari cyo ntakije, ibyo twamugombaga ngo aze byose twarabikoze nawe ntacyo adushinja mu kuba atabashije kuza ubu twatangiye ibiganiro nawe gusa tuzamenya ikizavamo nyuma ya Kigali Up kuko ibikorwa biracyakomeje.

alphaNtakije i Kigali muri Kigali Up Festival

Might Popo yahise atangaza ko bahise basaba Ismael Lo ndetse na Soleil Laurent kimwe n’itsinda rimucurangira kuza kubazibira iki cyuho. Usibye aba bari bucurange kuri iki cyumweru kandi hitezwe Riderman,Manou Gallo n’abandi bahanzi ba hano mu Rwanda.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND