Kuri uyu wa Gatandatu (ku isabato) tariki 19 Kanama 2017 muri Kigali Convention Center habereye igitaramo gikomeye cya korali Friends of Jesus (FOJ) aho yizihizaga isabukuru y’imyaka 20 imaze mu murimo wo kuririmbira Imana.
Iki gitaramo cya korali Friends of Jesus (FOJ) yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi muri Kigali English church (KEC) cyatangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba gisozwa hafi saa sita z’ijoro. FOJ yari kumwe n’amakorali akomeye mu karere arimo Ambassadors of Christ choir yo mu Rwanda, The Voice yo muri Tanzania na For Him yo muri Kenya. Abandi baririmbyi bifatanyije na FOJ harimo Elevate igizwe na bamwe mu baririmbyi ba FOJ ndetse n’Urugero y’i Rubavu. Aba baririmbyi bose bishimiwe cyane biba akarusho kuri FOJ yateguye iki gitaramo.
Igitaramo cyitabiriwe cyane
Iki gitaramo cyitabiriwe cyane mu gihe kwinjira byari 10.000 Frw ku bantu bakuru, 5000Frw ku bana bari hagati y’imyaka 5 n’imyaka 10,abana bari munsi y’imyaka 5 bo bakaba binjiriye ubuntu. Muri iki gitaramo cyaranzwe n’amashimwe, FOJ yari iri kumwe n’abanyamuryango bayo babarizwa hirya no hino ku isi aho bamwe baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bwongereza, mu Bubiligi no mu bindi bihugu binyuranye byo muri Afrika. Bamwe mu bahoze baririmba muri FOJ bakaza kuyivamo kubera impamvu zinyuranye, bagaragaye muri iki gitaramo ndetse batangaza ko bifuza gukomezanya nayo. Ibi byateye ibyishimo bikomeye abagize FOJ babishimira Imana.
Korali Friends of Jesus mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20
Nyuma y’igitaramo James Gahunde umuyobozi wa korali Friends of Jesus yabwiye Inyarwanda.com ko nka FOJ bafite ishimwe rikomeye ku Mana yabanye nabo kuva mu myiteguro y’iki gitaramo kugeza ku munsi wacyo nyirizina. Yavuze ko ikintu cyabashimishije cyane aruko igitaramo cyabaye, bakabona umwanya wo gushima Imana ku byo yabakoreye mu myaka 20 bamaze bakora ivugabutumwa mu ndirimbo. Abajijwe ibanga bakoresheje kugira ngo bakore igitaramo gikomeye nk'iki, yavuze ko bihaye igihe gihagije mu kugitegura ndetse bafata umwanya wo kugisengera. Irindi banga ngo ni uko batakihereranye ahubwo bakaba baregereye abantu banyuranye bagafatanya kugitegura no kucyamamaza. Yagize ati:
Igitaramo cyagenze neza cyane, impungenge twari dufite ni abantu, ariko baje ari benshi, byatunejeje cyane, abaririmbyi twatumiye baje bose, abantu bishimye. Icyadushimishije cyane nuko concert yabaye, Imana yakoze ibikomeye mu myaka 20 tumaze. Ibanga twakoresheje kugira ngo igitaramo cyacu kigende neza nuko twabihaye igihe, twatangiye gutegura iki gitaramo mu ntangiriro z'uyu mwaka, ikindi twarasenze cyane, Imana rero yadusubije. Icya gatatu ntabwo twabyihereranye, twegereye abantu baradufasha.
REBA HANO AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITARAMO
Icyapa kikwereka ahaberaga iki gitaramo
Ambassadors of Christ mu gitaramo cya FOJ
Igitaramo cyitabiriwe ku rwego rushimishije
FOJ kuri stage
Itsinda For Him ryishimiwe cyane
Bamwe mu bagize korali Urugero y'i Rubavu
The Voice berekanye ubuhanga buhanitse bafite mu kuririmba mu majwi yabo y'umwimerere
FOJ yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zayo zinyuranye
Aliza Akaliza umwana muto cyane wahawe umwanya agasoza asaba abantu kwitegura kubana na Yesu ibihe bidashira
Aliza Akaliza ati "....Twitegure kubana nawe ibihe bidashira"
Manzi Nelson umwe mu baririmbyi ba Ambassadors of Christ
James Gahunde umuyobozi wa korali Friends of Jesus
Musonera (iburyo) n'umugore we Monica bari bamaze imyaka 7 bataririmba bongeye kugaruka muri Friends of Jesus choir, hano Musonera yari ahagararanye na James Gahunde perezida wa FOJ
Igitaramo cyasojwe ubona abantu batabishaka kuko bari bakinyotewe no gutaramana na FOJ
AMAFOTO: Sabin Abayo - Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO