RFL
Kigali

Kid Gaju avuga iki ku kuba atagaragaye aririmbana na The Ben indirimbo ‘Kami’ bahuriyemo?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/08/2017 11:46
0


Kuri uyu wa Gtanu tariki 18 Kanama 2017 nibwo muri parikingi ya sitade Amahoro i remera haberaga igitaramo cyo kubyina intsinzi cyahuriyemo ibyamamare byinshi bya hano mu Rwanda harimo na The Ben wari watumiwe muri iki gitaramo.



The Ben akigera ku rubyiniro yahereye ku ndirimbo ‘Kami’ yakoranye na Kid Gaju abari biteze ko agiye kuzamukana ku rubyiniro na Kid Gaju bategereje baraheba indirimbo irinda irangira uyu musore atagaragaye, The ben ntaho yigeze atangaza impamvu atafatanyije na Kid Gaju ngo baririmbane iyi ndirimbo.

Ibi byatumye dushaka kumenya impamvu yihishe inyuma yo kuba The Ben atifashishije Kid Gaju muri iki gitaramo dore ko byari kuba bibaye ubwa mbere bagiye kuyiririmbana twegera Kid Gaju, adutangariza ko ubu agiye kumara icyumweru cyose atari mu Rwanda dore ko ari mu mujyi wa Kampala aho ngo ari gufata amashusho y’indirimbo nshya yenda gushyira hanze.

kid gajuKami ni indirimbo The Ben na Kid Gaju bahuriyeho

Twamubajije niba yarigeze avugana na The Ben kuva yagaruka mu Rwanda, Kid Gaju agira ati” Twaravuganye cyane n’ejo ku wa Gatanu twaravuganye ambwira ko ari mu Rwanda, icyakora yambwiye ko afite igitaramo yatumiwemo na RDB njye icyo cyabaye sinari nkizi ntacyo yambwiye.”

Uyu musore yakomeje gutangaza ko ku bwe kuba The Ben yaririmba indirimbo bahuriyemo adahari nta kibazo gihari kuko nawe ajya ayiririmba kandi The Ben adahari. Ikindi kandi yabwiye Inyarwanda ni uko muri iyi minsi bari mu biganiro ku buryo mu gitaramo The Ben azaririmbamo bajya bajyana, yagize ati”Yamaze kumbwira ko Kami azajya ayifashisha hose rero sinzi neza niba ari indirimbo azifashisha gusa cyangwa nuwo bayikoranye azamwifashisha ariko byaba byiza dufatanyije.”

the benNubwo bayihuriyeho ariko The Ben yayiririmbye wenyine

Twamubajije niba muri iki gitaramo giteganyijwe tariki 26 Kanama 2017 muri Convention Center azagaragara ari kumwe na The Ben, Kid Gaju atangaza ko hari ibyo bari kuganira ariko yumva ko naramuka akenewe byanze bikunze azaba ari kumwe na The Ben cyane ko azaba yaramaze no kuva muri Uganda aho ari kubarizwa.

REBA HANO UKO IGITARAMO THE BEN YARIRIMBYEMO CYARI KIMEZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND