RFL
Kigali

Amavubi nta gitutu dufite ahubwo gifitwe na Uganda Cranes-ANTOINE HEY

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/08/2017 13:53
2


Antoine Hey umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi Stars) avuga ko nta gitutu kimuriho ahubwo ko igitutu gikomeye kiri ku ikipe y’igihugu ya Uganda yatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017 kuri sitade ya Kigali, Antoine Hey yavuze ko kuba Uganda Cranes baratsinze ibitego 3-0 ari umuzigo ubaremereye kuko bafite impungenge ko babyishyurwa bakagira isoni zo gusubira i Kampala.

“Nta gitutu na kimwe kituriho (Amavubi). Tuzakina umupira wacu bwite, tuzakora uko dushoboye mu mbaraga zacu kandi tuzakora ibyiza. Igitutu kiri kuri Uganda kuko nitubasezerera ntabwo bazabona imbaraga zo gutaha iwabo”. Antoine Hey

Antoine Hey asobanurira abanyamakuru uburyo ki nta gitutu afite

Antoine Hey asobanurira abanyamakuru uburyo ki nta gitutu afite

Antoine Hey ukivuga ko yibwe penaliti mu mukino ubanza waberaga kuri St Mary’s Stadium, avuga ko mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 ari bwo Abanyarwanda n’abakunzi b’u Rwanda bazabona ko u Rwanda rufite ikipe nziza.

Mu myitozo Hey yakoresheje kuri uyu wa Gatanu byabonekaga ko abatoza uburyo bwo gukina umupira mwinshi mu mwanya muto (Espace) banatera imipira igana mu izamu nyuma yo kugera hafi y’urubuga rw’amahina.

Mu bakinni babanje mu kibuga mu mukino ubanza nuko Biramahire Abeddy ashobora kubanzamo i Kigali  mu mwanya wa Mubumbyi Bernabe, Muhire Kevin akabanziriza Niyonzima Olivier Sefu wari wabanjemo i Kampala naho Kayumba Soter akabanza mu mutima w’ubwugarizi kuko Rucogoza Aimable Mambo atazakina ari nako Ndayishimiye Eric Bakame azaba abanza mu izamu.

Dore abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga:

Ndayishimiye Eric Bakame (C-1) Kayumba Soter 24, Manzi Thierry 17, Nsabimana Aimable 16, Imanishimwe Emmanuel 3,  Iradukunda Eric Radu 14, Mukunzi Yannick 6, Bizimana Djihad 4, Muhire Kevin10 , Savio Nshuti Dominique 11 na Biramahire Abeddy 7.

Abakinnyi b'Amavubi bakora imyitozo yoroheje

Abakinnyi b'Amavubi bakora imyitozo yoroheje

Nyma y'imyitozo Ndayishimiye Eric Bakame nka Kapiteni ahabwa umwanya akaganiriza abakinnyi

Nyuma y'imyitozo Ndayishimiye Eric Bakame nka Kapiteni ahabwa umwanya akaganiriza abakinnyi 

Dore abakinnyi bari mu mwiherero:

Abanyezamu: Eric ‘Bakame’ Ndayishimiye, Marcel Nzarora na Yves Kimenyi.

Abugarira: Aimable Nsabimana, Thierry Manzi,  Soter Kayumba, Latif Bishira, Emmanuel Imanishimwe, Jean Marie Vianney Muvandimwe, Ange Mutsinzi na Eric Iradukunda.

Abakina hagati: Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Olivier Niyonzima, Amran Nshimiyimana na Kevin Muhire.

Abataha izamu: Dominique Savio Nshuti, Innocent Nshuti, Gilbert Mugisha na Christopher ‘Abeddy’ Biramahire

Uva ibumoso: Higiro Thomas , Rutamu Patrick na Peter ushinzwe ibikoresho

Uva ibumoso: Higiro Thomas utoza abanyezamu , Rutamu Patrick  umuganga w'ikipe na Peter ushinzwe ibikoresho

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi avuga ko ibyo FC Barcelona yakoreye PSG byaba isomo kuri Uganda Cranes

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sammy6 years ago
    uyu Mutoza wanze guhqmagara Muhadjili mugihe ariwe mukinnyi uzi utanga assista ,niwe mukinnyi wakwiyaminiya agatsinda igitego, niwe mukinnyi uzi gutera imipira yimiterekano, kucyi abanyarwanda batugira impumyi tukemera? natsinndwa rwose ndamusabira gusubira iwabo murakoze.
  • Jimmy6 years ago
    ayo magambo yaminsi yose twarayahaze. ahubwo sinzogere kumva n'Amakur y'imikino NGO bavugemo Amavubi. abagande kumupira ni number one KBS. Amavubi ndayakund main barambabaje la voir passe





Inyarwanda BACKGROUND