RFL
Kigali

Iyagutanze ngo ugeragezwe ni yo izagutabara-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/08/2017 7:01
0


Ndabasuhuje mu izina rya Yesu Kristo, amahoro y’Imana abe muri mwe, Uyu munsi Umwuka wera w’Imana yampaye kongera kuganira namwe ijambo nahaye umutwe uvuga ngo “Iyagutanze niyo izagutabara".



Turasoma Ijambo ry’Imana dusanga muri Yesaya 43:1-3 haragira hati “Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe.

Tunasome Yesaya 41:10 Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ariko gukiranuka kwanjye. Maze iminsi nsoma inkuru z’umugabo witwa Yobu, Bibiliya itwereka ko yizeraga Imana akayikiranukira kandi ngo yari umutunzi, ariko n’ubwo Imana nayo yamukundaga.

Satani yatumye Imana imutanga mu maboko yayo ngo imugerageze, kuko yo (Satani ) yibwiraga ko ubutunzi no kugubwa neza Yobu yahawe bivuyeho yakwihakana Imana, ariko siko byagenze Yobu yakomeje kwizera Imana ye, mu gice cya 2: 3 cy’igitabo kitiriwe Yobu, Uwiteka abaza Satani ati “Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari ntawuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi?

Yakomeje gukiranuka kwe n’ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.” Natekereje kuri iri jambo kuzira agatsi numva ntinye Imana, mu kindi Kinyarwanda ni nko kurengana, guhorwa ubusa cyangwa gutezwa ibibazo nta mpamvu. Benedata hari igihe Imana yemera ko uzira agatsi, ikemera ko upfusha, ikemera ko ubura icumbi , ikemera ko urengana kandi wenda bikaba uri umukiranutsi.

Ariko uyu munsi ndakubwira ngo n’aho Imana yagutanga ukamera nk’ibisutswe ku gicaniro, ukamera nk’ushyizwe mu muriro satani akagukora uko yishyakiye humura Imana yawe iracyariho kandi yo yemeye ko bikubayo, yo yagutanze ninayo izagutabara.

Yesaya arahanura ngo yewe Israyeli witinya, uri uwanjye nunyura mu mazi ntabwo azagutembana, aha ushobora gutekereza ko aya mazi avugwa adahurura, iyo aba adahurura ntabwo wakomezwa ngo we kugira ubwoba, ni amazi ahurura kandi ateye ubwoba, ngo nuca mu muriro ntabwo uzashya, ni umuriro waka ndetse cyane ariko kuko uwugiyemo ku bushake bwayo komera urwane kigabo kandi uzavamo kuko ariyo ibivuze.

Iyo Imana igutanze iguhoye agatsi, bigitangira abantu baragusanga ndetse bakagukomeza ariko iyo bitinze benshi bararambirwa, abandi bagatangira kukubwira ngo ariko ubwo si ibihano by’Imana? Ariko si uko uba waguye mu byaha ahubwo ni igipimo uba uriho.

Ibigeregezo nk’ibi, gutangwa n’Imana nk’uku cyangwa kuzira agatsi bigushyira ku munzani w’agakiza, iyo abantu bakuryanira inzara banagushinja ibyaha, nawe utangira gufata ibihe byawe ukisuzuma kugera aho uhamya nka Yobu ngo gukiranuka kwanjye ndagukomeje kandi sinzikuraho kuba inyangamugayo.

Icya gatatu muri uru rugendo bikomeza umugenzi ujya mu ijuru, nyuma yo kuvugwa, gutukwa nawe ukiyemeza kunamba mu Mana wambara izindi mbaraga, Aleluyaa, uhinduka nk’ukuwe mu ruganda, Satani ukamwambura ijambo ku buzima bwawe, mwene data ndakubwira ngo nongere ngukomeze umutima wowe uri mu bihe bisa nk’ibi, hari icyatumye Imana igutanga, ibyakubayeho byose irabizi ariko iherezo riraje kuko yayibereye inkoramutima, mu bigeragezo wanyuzemo ukaba uwo kwizerwa, ukanga kuyigomera, ugatuma Satani abura impamvu yo gutuka Imana.

Iyatabaye Yobu ni yo Mana yawe

Bibiliya irambwira ngo muri Yobu 42: 12 – 15 “Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine n’ingamiya ibihumbi bitandatu, n’amapfizi ibihumbi bibiri n’indogobe z’ingore igihumbi. Kandi abyara n’abahungu barindwi n’abakobwa batatu. Umukobwa w’imfura amwita Yemima, uw’ubuheta amwita Keziya, n’uwa gatatu amwita Kerenihapuki. Kandi mu gihugu cyose nta bagore bari bafite uburanga bwiza nk’abakobwa ba Yobu. Nuko se abahera iminani hamwe na basaza babo.

Nawe humura hari benshi bagiye guhindurwa n’ibyawe kuko wemeye kuyibera igikoresho, igiye kuguha ijambo aho waryamburiwe, ubuhamya bwawe bugiye gutuma izina ry’Imana ryogezwa, ubwami bwayo bukwire mu mahanga yose. Ndakwingize ngo urusheho kwegera Imana yawe kuko iyagutanze ngo uzire agatsi ni yo igiye kugutabara.

Murakoze yari Ernest Rutagungira

Image result for Ernest Rutagungira amakuru

Umuvugabutumwa Ernest Rutagungira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND